Urutarangwe
Urutarangwe rwahoze mu mashyamba yo mu Buhinde hamwe n’izindi nyamaswa nk’intare, ingwe n’izindi ariko ruza gushyirwa ku rutonde rw’inyamaswa zazimiye muri iki gihugu kuva mu 1952.
Abahanga bavuga ko guhiga, gutakaza indiri yazo ndetse no kubura ibiryo byatumye izi nyamaswa zibura mu Buhinde.
Inkomoko
[Hindura | hindura inkomoko]Ubushakashatsi bwerekana ko nibura 200 muri zo ziciwe mu Buhinde. Ahanini zishwe mu gihe cy’ubukoloni n’abashumba b’ihene n’intama kubera ko zinjiraga ahatuwe zije guhiga amatungo.
Iyi nyamaswa ni imwe mu zihuta cyane ku isi, zishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 113 ku isaha.
Gukura izi nyamaswa muri Namibie, bibaye ubwa mbere inyamaswa nini zitarisha nk’iyi zimurwa zikavanwa ku mugabane umwe zijya ku wundi kandi zigasubizwa mu gasozi.
Ubu ku isi hose hasigaye inyamaswa z’ubu bwoko 7,000 hateganyijwe ko nibura muri izo 20 zitwarwa mu Buhinde ziturutse muri Afurika y’Epfo na Namibia.
Ibindi
[Hindura | hindura inkomoko]Zizagezwa mu Buhinde zibanze gushyirwa mu kato mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nyuma yaho zirekurwe zishyirwe muri pariki y’igihugu yitwa Kuno.
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/urutarangwe-rwongeye-gukandagira-ku-butaka-bw-u-buhinde-nyuma-y-imyaka-70
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amafoto-dore-zimwe-mu-nyamaswa-usanzwe-wumva-ariko-ushobora-kwitiranya
- ↑ https://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/inyamanswa-abuzukuru-bawe-batazigera-bamenya-ko-zabayeho