Uruganda rutunganya imyanda ya plastic
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, gifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera, PSF, bamuritse umushinga uzatunganya imyanda ya ‘Plastique’ ikoreshwa inshuro imwe maze igakorwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga wamuritswe kuri uyu wa 4 Kanama 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kanama ku rwego rw’Isi.
Ikigamijwe
[Hindura | hindura inkomoko]Ikizakorwa muri uyu mushinga ni ukubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo amacupa cyangwa ibindi bikoresho bya ‘Plastique’ bikoreshwa inshuro imwe maze bigakorwamo ibindi bikoresho, aho kuguma mu muhanda cyangwa mu mirima byangiza ibidukikije.
Urwo ruganda ruzajya rugura iyo imyanda ya ‘Plastique’, aho ufite ikilo kimwe cy’iyo myanda kizajya kishyurwa 90 Frw, bivuze ko ufite ibilo 1000 yakwishyurwa ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ubufasha
[Hindura | hindura inkomoko]Sosiyete zimwe zisanzwe zikoresha Plastique zikoreshwa rimwe zamaze gutanga amafaranga yo gutangira uwo mushinga. Harimo Uruganda rwa Inyange Industry, Sulfo Rwanda, Bralirwa, Ese Urwibutso n’izindi.