Jump to content

Uruganda rukora ibikoresho mu migano

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruzajya rukora ibikoresho byinshi mu migano, uru ruganda rukaba ruzakora  ibikoresho birimo impapurozo kwandikwaho zikozwe mu migabo, ibikoresho bikozwe mu mpapuro byo gupfunyikwamo,impapuro zo mu bwiherero hamwe n’ibindi bikoresho byo munzu bitandukanye harimo ibitanda, utubati, intebe n’ibindi.

Ni umushinga wo kubaka uruganda uzakorwa na Kampani y’Abashinwa yitwa “East Africa Bamboo Forestry Company Ltd”. Mu rwego rwo kutazabura ibyo bakoresha iyi Kampani itaka yatangije gahunda yo gutera imigano mu Rwanda, izabasha kwifashisha mu gukora ibyo bikoresho.

Iyi gahunda yo gutera imigano ikaba iteganijwe guterwa mu turere dutandatu,ku buso bwa hegitari 2,129. Bakaba bateganya gutara imigano ingana na miliyoni eshatu, ikaba izunganira iyari isanzwe iteye mu Rwanda ifite ibara ry’umuhondo yitwa “AlundinariaAlpina”.

Uyu mushinga wo gutera iyi migano ukaba waratangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Musenyi , ahatewe iyi migano y’ubwoko bushya ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha, mu bwoko bwatewe hari iyavuye mu Bushinwa aho yanatewe muri Pariki ya Nyandungu izifashishwa nk’uruzitiro, ariko izabyazwa n’umusaruro.

Nshimiyimana Sypridio Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba avuga ko ari imwe mu mpamvu iyi Kampani yahawe inkengero z’ibiyaga byo mu Rwanda kugira ngo ihatere imigano izabasha kwifashisha ikora ibyo bikoresho.

Uretse kandi gutera iyo migano izifashishwa mu gukora ibyo bikoresho, iyi migano izanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kurwanya isuri.

CG. Emmanuel Gasana Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko biteguye gufatanya niyi Kampani ya “East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd” kandi abwira abaturage kubungabunga iyi migano kugira ngo izatange umusaruro ushimishije.

Uyu mushinga mugari, harimo gutera iyi migano no kubaka uruganda ndetse no gutangira gutunganya ibikoresho bitandukanye, uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 300.

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221210626/http://www.rebero.co.rw/2022/02/02/east-africa-bamboo-forestry-industry-ltd-yatangije-gahunda-yo-gutera-imigano-izatanga-umusaruro/