Urubyiruko mukwiteganyiriza ejo hazaza
=URUBYIRUKO MU KWITEGANYIRIZA=
Mu Rwanda hari urubyiruko rwinshi ugereranije n'impuzandego yabaturage batuye iki gihugu.
Ikibabaje n' uko abenshi murubyiruko ari abadafite akazi bikaba aribyo biturukaho kuba bigoye kuba abagize urwo rubyiruko rutabasha kugera kuri uko kwiteganyiriza.
=Inkuru ijyanye=
Rutsiro: Urubyiruko rwasabwe gutangira kwiteganyiriza ejo hazaza
[Hindura | hindura inkomoko]Urubyiruko rwo mu Karere ka Rutsiro rwakanguriwe kwizigamira mu bigo by’imari no kwibumbira mu matsinda kugira ngo ejo habo hazabe heza kurusha none, ibyo babitangaje ku umunsi mpuzamahanga wabahariwe wo kwizigama.
Intego yagiraga iti ‘‘kuzigama tubigire umuco’’naho ku ibyapa hari handitse ngo ‘Tubigire iyacu, ejo heza, duharanira kwizigamira, ubukungu bwiyongere, ahandi hari handitse ngo iteganyirize rubyiruko’’.
Augustin Ntaganda akaba ari Intumwa ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi akaba Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa n’Imari yavuze ko Leta yafashe ingamba zo gushishakariza urubyiruko kwiteganyiriza hakiri kare yagize ati ‘‘Turashaka ko uhereye umwaka utaha muri Mutarama hazabaho isomo mu mashuri rizajya ryigisha urubyiruko uburyo bwo kwizigamira, babigira umuco wo kwizigamira babitsa mu ibigo by’imari iciriritse’’.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Abanyarwanda muri rusange bagana ibigo by’imari bangana na 72%, Leta ikaba iteganya ko mu mwaka wa 2017 abagera kuri 80% bazaba bamaze kugana ibigo by’imari, naho muri Vision 2020 Abanyarwanda bazaba bamaze kugana ibigo by’imari bagomba kuzaba bangana na 90%.
John Ames Umuyobozi muri Global Communities muri gahunda ‘‘Usaid Ejo heza’’ yagize ati ‘‘Gahunda yo kuzigama twayihereye mu kwezi k’Ugushyingo 2014 kugeza uyu munsi ku wa 28 Ukwakira 2015, aho dukangurira urubyiruko kubaka ubukungu buhamye, kuko urubyiruko ari rwo rugomba kwitabwaho kurushaho bitewe ni uko ari bo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza’’.
Umwe mu urubyiruko witwa Yamfashije Vincent umaze kwizigamira ahereye ku ibiceri 200 yavuze ko yagiye yizigamira muri cooperative Inkunga akaba amaze kwigurira ihene mu igihe cy’amezi 3 gusa yagize ati ‘‘Natangiye nizigamira buri uko mbonye amafaranga ibiceri 200 none ubu maze kwigurira ihene y’ibihumbi makumi nyabiri (20 000 frws)’’.
Ndagijimana Alphonse umwe mu urubyiruko mu Murenge wa Gihango yavuze ko bibumbiye mu matsinda bisunga koperative Inkunga aho ngo bamaze kwizigamira amafaranga ibihumbi 180 yagize ati ‘‘Twishyize hamwe turi urubyiruko 27 aho buri wese aba afite intego yihariye mu igihe arashe ku intego mu yihaye akabona kugura icyo yari yaragambiriye kugeraho, ubu mu itsinda ryacu 4 muri twe bagiye bagura inka, abandi 4 bamaze kwigurira ihene, 1 na we yaguze umurima w’ibisheke’’.
Urwo rubyiruko mu buhamya bwabo bagiye bavuga ko buri wese aba afite intego agomba kuzarasa aho bamwe baba bafite kuzagura ikintu runaka mu gihe yagenye, kuko hari abiha intego y’amezi 3 cyangwa 6 bitewe n’ubushobozi bwe akabona kugera ku inzozi ze, yarangiza agakomeza kurasa ku iyindi intego kugeza ubwo azageza ku intambwe yo kuba umukungu.