Urubyiruko mukwirinda sida


=Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kongera imbaraga mu kwirinda Sida=
[Hindura | hindura inkomoko]1-12-2022 - saa 21:17, Rabbi Malo Umucunguzi
Madamu Jeanette Kagame yasabye inzego zitandukanye by’umwihariko urubyiruko, kwibukiranya uruhare buri wese akwiye kugira mu kurwanya icyorezo cya Sida.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 1 Ukuboza ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.
U Rwanda rukomeje gushimwa kubera intambwe rwateye mu kurwanya icyorezo cya Sida, aho imibare igaragaza ko nibura hejuru ya 90% by’Abanyarwanda babana na Virusi Itera SIDA bazi uko bahagaze, 98% bafata imiti igabanya ubukana kandi nibura 90% bafite virusi nke cyane mu maraso.
Ni mu gihe kugeza mu 2018, ubwandu bushya bwa virusi itera Sida bwagabanutse kuri 83% naho impfu ziterwa na Sida zigabanukaho 82% mu myaka 20 ishize.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya Icyorezo cya Sida, ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ku ruhare rwacu, cyane urubyiruko, mu kwirinda Sida. Guhangana n’iki cyorezo ni ugukomeza ubukangurambaga, twongera ubushobozi mu gutanga serivisi, kuko urugamba ruracyakomeje.”
[[1]]