Jump to content

Umwuga w'Abarobyi

Kubijyanye na Wikipedia

Abarobyi ni abantu bakura amafi cyangwa izindi nyamaswa zibera mu mazi mu mazi. Twatanga ingero nyinshi nk'insambaza, indagara, indugu n'izindi. Uburobyi bufitiye abanyarwanda akamaro, igihugu ndetse n'ibihugu byo mu karere.

Uburobyi ni umwuga uhabwa agaciro n'igihugu kuko nko mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 5 Kanama 2025 habaye inama igamije kuganira ku kurwanya uburobyi butemewe, kwirinda impanuka zituruka kuguparika ubwato birenze ubushobozi, ndetse no gukangurira abarobyi gukoresha ibikoresho byemewe n'amategeko. Hari hitabiriye abakuru b'amakoperative y'abarobyi, abafatanyabikorwa bacunga umutekano wo mu mazi, ndetse n'inzego z'umutekano aho umushyitsimukuru yari ACP Charles Butera, Umuyobozi wa Polisi ushinzwe Marine ya Polisi mu Rwanda. [1]

Abarobyi mu Rwanda bagize uruhare runini mu burobyi bw'amafi, cyane cyane mu kiyaga cya Kivu; bafite amakoperative yo gutegura akazi kabo bakaba ashyigikirwa na leta mu buryo bwo gutegurwa ku buryo bugezweho, bigatuma bakoresha uburyo bushya n'ibikoresho bigezweho, harimo n'ubwo gutanga amakuru ku gihe no gukurikiza amategeko.[2] Uturere rdukikije ikiyaga vya kivu nitwo dufite abarobyi benshi bityo ku itariki ya 5 Kanama 2025 mu karere ka Nyamasheke habaye inama yari iyobowe n'uwungirije umukuru w'akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph desire. Inama yitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano, ndetse n'abahagariye amakoperative y'abarobyi, hamnwe n'abandi bafatanyabikorwa mu gucunga umutekano wo mu mazi.

Abarobyi



Abarobyi




Urwego rw'uburobyi mu Rwanda[2]

[Hindura | hindura inkomoko]

Aba baroba amafi nk'insambaza, Tilapiya, Inkube n'imamba mu biyaga bitandukanye , bagashira imbere uburobyi bunoze kandi bwubahiriza amategeko.[2]

Bakoze amakoperative atandukanye abafasha gutegura no gucuruza amafi, amwe akorera mu kiyaga cya Kivu nka COOPILAC, ndetse no mu kiyaga cya Rweru, nka COOPARWE.[2]

Leta yashyizeho gahunda zo gufasha abarobyi gutera imbere, ibafashije kubbona ibibanza byo gukoreramo, kubona ibikoresho bigezweho, ndetse no kubona amashanyarazi n'ibindi bikorwa by'amajyambere.[2]

Hari zimwe mu inzitizi bagihurana nazo birimo kuroba mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge birimo Kaningiri, indobani,n'ibindi no guhangana n'ibindi binyabuzima bigira uruhare mu kurya isambaza.[2]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. Abarobyi bakanguriwe gusigasira umutekano mu kiyaga cya Kivu kandi bagakurikiza amategeko mu burobyi
  2. 1 2 3 4 5 6 https://www.google.com/search?q=Abarobyi+mu+Rwanda&oq=Abarobyi+mu+Rwanda&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUyCQgAEEUYORigATIHCAEQIRiPAtIBCjIyMTI2ajBqMTWoAgiwAgHxBWaa-wANEpiQ&sourceid=chrome&ie=UTF-8