Umwaro wa Victoria
Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wajya mu buryo, urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi rwongeye kuba rwose, nubwo hari benshi mu Banyarwanda batarongera gukandagiza ikirenge muri iki gihugu kuva ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga, ku buryo ubu urukumbuzi rubamereye nabi.
Kamwe mu duce dukundwa n’Abanyarwanda bagenderera Uganda by’umwihariko abasura umurwa mukuru, Kampala ni Gabba.
Imiterere
[Hindura | hindura inkomoko]Gabba ni agace gakora ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria ahagana mu majyaruguru, gaherereye mu majyepfo ya Kampala. Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba gahana imbibi n’ahazwi nka Kawuku, gahana imbibi kandi na Bbunga mu majyaruguru, Munyonyo mu majyepfo ndetse na Buziga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Kuhagera uvuye i Munyonyo bigufata nk’iminota 15, bakaguca 2000 by’Amashilingi igihe wakoresheje moto. Iyo uvuye i Kampala mu Mujyi ho baguca atari hejuru y’ibihumbi 10 by’Amashilingi bitewe n’uko waciririkanyije.
Mu myaka yashize iyo wagendereraga Gabba wasangaga yuzuyemo Abanyarwanda benshi, biganjemo abigaga muri Kampala University ndetse n’abandi batuye muri iki gihugu ku mpamvu zitandukanye babaga bavuye mu duce nka Kabalagala, Kansanga n’ahandi.
Icyo abanyarwanda bahakundira
[Hindura | hindura inkomoko]Ushobora kwibaza uti kuki Abanyarwanda bakundaga Gabba? Mu by’ukuri aka si agace wavuga ko ari keza cyane gusa gafite imiterere yako yihariye ituma benshi bagakunda.
Nuganira neza n’abazi Gabba bazakubwira ko bayikundira kuba ifite isoko ribamo ibintu bihendutse, kuba ikora ku mazi kandi ikagira n’umucanga uzwi nka Gabba beach.
Iyo ugeze muri aka gace uhita ubona ko gafite imiterere yihariye, benshi mu bahatuye bakora uburobyi, imirimo yo kwambutsa abantu mu mato ndetse n’ubucuruzi butandukanye.
Imibereho
[Hindura | hindura inkomoko]Kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru ntihajya habura urujya n’uruza rw’abantu bamwe baje kwihahira abandi bari mu butembere.
Umugani wo kurya ihene imwe indi iziritse wabona ukuri kwawo ugeze muri Gabba kuko mu gihe bari kukocyereza ho inkoko, hafi aho haba hari imodoka cyangwa ibibuti birimo izindi zitegereje kubagwa.
Aka ni agace uzasangamo abana, abasaza, abakecuru, inkumi n’abasore bose bahujwe n’ikintu kimwe, umurimo kuko uba ubona buri wese akora cyane ngo nibura aze kugira icyo acyura.
Kubera kumara igihe kinini abaturage baha babana n’Abanyarwanda, usanga abenshi baramaze kumenya Ikinyarwanda ku buryo gusabana nabo bitagusaba kuba uzi Urugande cyangwa Icyongereza.
Ubucuruzi
[Hindura | hindura inkomoko]Iyo ugeze Gabba, mbere yo kumanuka ngo ugere ku nkengero za Victoria, ubanza kunyura mu isoko ryaho rizwi nka ‘Gabba market’. Iri uzarisangamo ibintu byose, kuva ku gikwasi kugera ku mashuka, inkweto n’ibindi.
Kimwe mu bintu bitangaje ni uko usanga hari n’abarambuye ibicuruzwa byabo mu muhanda ku buryo kugira ngo imodoka itambuke ibanza kwigengesera.
Iyo umanutse hepfo ugana ku kiyaga usanganirwa n’amato menshi yiganjemo akoze mu mbaho, aba ari mu mirimo yo gutembereza abantu n’uburobyi. Abaturage baha ni abanyarugwiro, ugihinguka barakwakira bakakubaza niba ugenzwa no gutembera cyangwa hari imari ushaka ngo bagufashe kuyibona.
Iyo ubabwiye ko ugenzwa no kwica isari, ikintu cya mbere bakubwira ko bashobora kukwakiriza ni ifi, kandi bakabanza kukuzanira iyo ushaka ko bakokereza ukihitiramo.
Kuko abarobyi benshi n’abacuruza inyama muri aka gace nta nzu bagira zo gucururizamo, bakwicaza kuri bagenzi babo baba bacuruza ibyo kunywa aho hafi kugira ngo nabo ubahe icyashara.