Umuziranenge Blandine

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Umuziranenge blandine)

Umuziranenge Blandine niwe washinze kandi akaba umuyobozi mukuru wa KOSMOTIVE[1][2],uruganda rw'ibanda mu gukora ibikoresho by'abana.[3] Umuziranenge yavukiye kandi akurira muntara y'amajyaruguru yu Rwanda.[4]

Ibyo yize naho yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Umuziranenge Blandine akaba yarize ubucuruzi n'ikoranabuhanga muri Tumba College of Technology aho yakuye impamya bumenyi y'icyiciro cyambere cya kaminuza.[5] akomereza muri Mount Kenya University Rwanda aha ahakura impamya bumenyi y'icyiciro cy'akabiri cy'akaminuza mu ikoranabuhanga.[6] Kandi yagiye akora amahugurwa meshi atadukanye akabona impamya b'ushobozi zitandukanye nko mu ikoranabuhanga, mu kwihangira imirimo, mu gukora amafoto n'amafulime, no kwandika inkuru ndetse n'ibijyanye nimi nyamideli, agatsindira ibihembo bigiye bitandukanye.[7] Yaje kandi kwimenyereza umwuga kuri radiyo ya Contact fm,[8] aza no gukora kuri radio Rwanda (RBA).[9]

Bitewe n'ubunararibonye yari afite mubyo yize n'ibyo yakoze mu ikoranabuhanga yaje gushinga isosiyete ikora gahunda yerekana ubuzima by'umubyeyi utwite ndetse n'umwana atwite.[10] Umuziranenge Blandine ubwo yari amaze kwiga amashuri makuru hano mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu, nyuma akaza kubona amahugurwa menshi kandi atandukanye, yahisemo kwikorera, aho yahisemo gukora ibikoresho by'isuku y'imihango ya bakobwa bizwi nka Cotex.[11] ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali .[12]

Ibikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Umuziranenge yagiye akora ibikorwa bitandukanye, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo i mahanga, yitabiriye inama zitandukanye, yabonye amahugurwa atandukanye, yasuye inganda zitandukanye ku mugabane w'afurika, iburayi no muri Amerika, yabonye inkunga zigiye zitandukanye nkaho yabonye ubufasha ba Bank of kigali ndetse na king baudouin foundation yo kumugabane w'iburayi n'amerika .[13]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://amaniinstitute.org/profile/blandine-umuziranenge/
  2. https://changemakerxchange.org/changemaker/blandine-umuziranenge/
  3. https://kosmotive.rw/
  4. https://www.northernprovince.gov.rw/
  5. https://www.iprctumba.rp.ac.rw/
  6. https://www.mku.ac.ke/tag/mku-rwanda/
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-06. Retrieved 2022-05-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://tunein.com/radio/Contact-FM-897-s96922/
  9. https://www.rba.co.rw/radio
  10. https://amaniinstitute.org/profile/blandine-umuziranenge/
  11. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-52920270
  12. https://amaniinstitute.org/profile/blandine-umuziranenge/
  13. https://kbfafrica.org/