Umuyoboro w’itumanaho w’abatumva
Deafnet (cyangwa DEAFNET ) yashizweho nkumushinga wo kwerekana mu 1978 na SRI International (yahoze yitwa Stanford Research Institute) muri kaminuza ya Gallaudet ya Washington kubatumva . Yatewe inkunga n’ishami ry’ubuzima, uburezi, n’imibereho myiza y’Amerika kugira ngo yerekane ibyiza bya e-mail ku batumva.
Deafnet yari yo yabayeho bwa mbere mu gukoresha koko icyuma cy’itumanaho cyabugenewe ku batumva. Deafnet yatanze uburyo ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva, abafite imiyoboro y’itumanaho yari yaragabanijwe, bwo kuganira no kungukira mu muryango mushya w’itumanaho. Deafnet yashyizweho nka Sisitemu ya Mudasobwa, ikomatanya ibikoresho byagenewe abakoresha bafite ubumuga bwo kutumva hamwe na terminal zisanzwe za mudasobwa. [1] DEAFNET yanashyizeho kandi uburyo bwo kuganira mu gihe nyacyo (‘real-time chat’) aho abakoresha bashoboraga kuganira ako kanya bakoresheje inyandiko.
Ibikoresho bisanzwe byakoreshwaga byari bigizwe na terminal ya Zenith ZT-1, Superphone (terminal ifite coupler yubatse imbere yemera guhuza na Baudot cyangwa ASCII ndetse ifite buffer y’inyuguti 1000), hamwe na printer ya Epson.[1] Igikoresho cya Superphone cyagurishwaga ku $495 mu mwaka wa 1981.
DEAFNET yafatwa nk’uburyo bwiza bwo kugabanya ikiguzi mu itumanaho ku batumva, ariko itangira ry’ama-terminal akorana na ASCII ndetse na Internet nyuma yaho byasimbuje icyo gikeneye.[2]
Ibisobanuro hamwe nu murongo wo hanze
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 Middleton, Teresa (1983). "DEAFNET—The Word's Getting Around: Local Implementation of Telecommunications Networks for Deaf Users". American Annals of the Deaf. 128 (5): 613–618. ISSN 1543-0375. Cite error: Invalid
<ref>tag; name ":0" defined multiple times with different content - ↑ Allan, Daniel S. (October 1981). A Nationwide Communication System for the Hearing Impaired: Strategies Toward Commercial Implementation. Final Report (PDF) (in Icyongereza). Shooshan & Jackson, Inc., Washington, DC.; SRI International, Menlo Park, Calif. pp. 55–65.
- Archived kurubuga rwa SRI Archives