Jump to content

Umutungo w'ingufu mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ingufu

Vision 2020 y’u Rwanda irashimangira ikenerwa ry’imizamukire mu bukungu, ishoramari ryo mu rwego rw’abigenga n’itunganywa ry’ubukungu rishyigikiwe n’itangwa ry’ingufu ryizewe kandi ridahenze nk’ikintu cy’ibanze mu bikorwa byo gushaka kugera ku iterambere. Kugira ngo iyo mitunganyirize igerweho, igihugu kizagomba kongera umusaruro werekeranye n’ingufu no kunyuranya ibitanga ingufu na byo binyuranye.[1]

Inyinshi muri izi nkomoko z’ingufu ntizabyajwe umusaruro ku buryo buhagije. Muri ubwo buryo, inkwi ziracyari iza mbere mu guha ingufu abaturage 94 ku ijana, ibikomoka kuri peteroli bivanwa mu mahanga bitwara amafaranga arenze 40 ku ijana mu kuyavunja. Ingufu ni ikintu kigize umasingi w’ubukungu. Birumvikana rero ko ingufu zitangwa ubungubu, zidahagije kandi zihenze, ari zo mbogamizi iterambere rirambye rifite.

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iyo-umwana-agwingiye-kugeza-ku-myaka-ibiri-ntakira-minisante