Jump to content

Umusozi wa kanyarira

Kubijyanye na Wikipedia

Iyo umuntu avuze izina Kanyarira buri wese ahita yumva umusozi muremure uherereye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka RUHANGO umurenge wa Byimana akagari ka Mpanda ukunze guhurirwaho n’abakirisitu batandukanye bajya kuwusengeraho ngo basubizwe bimwe mu bibazo bafite.[1]

Umusozi wa Kanyarira

bamwe mu basaza bahabyirukiye kuva kera bavuga ko izina Kanyarira rikomoka ku mazi yaturukaga mu biti biteye kuri uyu musozi agahora atonyanga kubera ikime cyahahoraga muri ibyo biti mu bihe byo hambere.[2]

Bitewe n’imyizerere y’abantu uyu musozi waje guhinduka ahantu twakwita hatagatifu abantu baza kuhayoboka bakajya bahasengera.[3]

Kubera ko haje kugwa abantu bari mu masengesho inzego z’ubuyobozi zabujije abantu kujya kuhasengera ariko byanga gucika burundu kuko nubu hari abajya kuhasengera bizeye ko ibibazo bafite biri bukemuke bizeye ko Imana iri bubafashe kubikemura.[4]

Abagiye bapfira kuri uyu musozi w’Amasengesho ngo bagiye bazira impanuka zijyanye n’imiterere y’aho baba bagiye gusengera ugasanga batungurwa kandi nta butabazi bubari hafi ngo ugize ikibazo abe yafashwa ku buryo bwihuse.[5]

  1. Impinduka
  2. impinduka
  3. Impinduka
  4. Impinduka
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-inkomoko-y-izina-kanyarira