Jump to content

Umusozi wa Nyange

Kubijyanye na Wikipedia

Imyaka 26 ishize abana bigaga ku Ishuri Rikuru rya Nyange muri Ngororero bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya, hagaragajwe ko amateka uwo musozi ubitse ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima na rimwe.[1]

Tariki 18 Werurwe 1997 nibwo Abacengezi bari bagizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, binjiye kuri Ecole Secondaire de Nyange bahera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bakomereza mu mwaka wa Gatanu.[2]

Byari ku mugoroba ahagana saa mbili abana bari gusubiramo amasomo, abacengezi barabinjirana babasaba kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

Abanyeshuri barabyanze, bavuga ko bose ari Abanyarwanda badashobora kwitandukanye kubera amoko. Byarakaje Abacengezi, bahita babarasa bicamo batandatu.[3]

Igicumbi cy’intwari cyo mu murenge wa Nyange kirimo ingoro ndangamurage igizwe b’ibice bitatu. Igice kigaragaza amateka y’ubumwe bw’Abanyarwanda, igice kivuga ku gitero abana b’i Nyange bagabweho bakanga kwivangura, n’igice cya gatatu kirimo ubutumwa bugaragaza ivangura icyo aricyo n’uburyo bwo kurirwanya.[1]

Kuri ubu abarokotse ibitero by’Abacengezi i Nyange babumbiwe mu ihuriro ryiswe ‘Komezubutwari’ rigamije gukomeza kubiba imbuto y’ubutwari mu Banyarwanda by’umwihariko urubyiruko.[3]

  1. 1.0 1.1 http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-bugiye-kumenyekanishwa-mu-budage
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
  3. 3.0 3.1 https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/umusozi-wa-nyange-ikimenyetso-cy-uko-u-rwanda-rutazazima