Jump to content

Umushinga wo kwagura pariki y'ibirunga

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwatangiye umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga, witezweho gutwara miliyoni 255$ ni ukuvuga miliyari zigera kuri 260Frw, kugira ngo ingagi zibarizwamo zibeho zisanzuye.

RDB ivuga ko iki gikorwa kizagirira akamaro urusobe rw’ibinyabuzima byo muri pariki kikanazamura imibereho y’abaturage bakikije pariki. Kizatuma kandi abasura pariki barushaho kuryoherwa n’ibyiza biyirimo.

Nibura pariki iziyongeraho 23 ku ijana, bivuze ko ubuso bwayo buziyongeraho kilometero kare 37,4 (hegitari 3 740). Pariki y’Ibirunga izaba ifite akarere k’ubuhumekero kangana na hegitari 6 620 kazajya gatandukanya aho abaturage batuye na pariki. Ibi bizagabanya 80% by’ibibazo abaturage bagiranaga n’inyamaswa zo muri pariki nko kubonera n’ibindi.

pariki y'ibirunga

RDB itangaza ko uyu mushinga uzongera 20% ku mafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo bwo

Gorillas with baby in Rwanda at the Volcanoes National Park )

gusura ingagi zo mu Birunga.

pariki y'ibirunga

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/pariki-y-ibirunga-igiye-kwagurwa-mu-mushinga-uzatwara-miliyari-260frw