Jump to content

Umushinga wo gutera imigano

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda hagiye gutangira kubakwa uruganda ruzajya rutunganya ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano. Biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa muri uyu mwaka.

Urwo ruganda rwitezweho gukora ibikoresho birimo ibyo mu nzu, impapuro zo kwandikaho, izikoreshwa mu bwiherero n’ibindi. Ruzubakwa no Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘East Africa Bamboo Forestry Company Ltd’.

Muri iki cyerekezo, hatangiye guterwa imigano y’ubwoko bushya bwa ‘Phyllostachys edulis’, izifashishwa mu gukora ibyo bikoresho.

Aho byatangiriye

[Hindura | hindura inkomoko]

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga cyabereye mu Murenge wa Musenyi mu ka Bugesera, ku wa 28 Mutarama 2022, ahatewe imigano y’ubwoko bushya ku nkengero z’Ikiyaga cya Cyohoha.

Iyi migano iri guterwa ngo izafashe kunganira iy’umuhondo isanzwe mu Rwanda yitwa ‘Alundinaria alpina’ mu ndimi z’amahanga.

Muri iki gikorwa biteganyijwe ko hazaterwa imigano miliyoni eshatu mu Turere dutandatu, ahantu hafite ubuso bwa hegitari 2.129.

Uretse gukorwamo ibikoresho, iyi migano izanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Hari ubwoko bw’iyavuye mu Bushinwa yifashishijwe muri Pariki ya Nyandungu, aho iri mu izakoreshwa nk’uruzitiro ariko ikaba ishobora kubyazwamo undi musaruro.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024, nibura 80% by’amashyamba yayo azaba acungwa n’abikorera.


Umushinga wo gutera imigano, kubaka uruganda no gutangira gutunganya ibikoresho bitandukanye, uzatwara asaga miliyari 300 Frw.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/hatangijwe-umushinga-wo-gutera-imigano-izajya-itunganywa-ikabyazwamo-ibindi