Umushinga wa Green sport park
Mu 2014 ni bwo Ngarambe Jean Paul yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira binyuze mu mikino itandukanye yise Green Sports Park.
Uyu mushinga uherereye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Uri ku buso bwa hegitari imwe.
Umwihariko
[Hindura | hindura inkomoko]Green Sports Park ifite umwihariko wo kuba ari wo mushinga wa mbere mu Mujyi wa Kigali wahurije hamwe imikino itandukanye aho abanyamujyi bashobora guhurira bagakina, bakanaharuhukira nyuma yo kuva ku kazi birirwamo buri munsi.
Imikino iyirimo iyobowe n’uw’amagare yo mu misozi [Mountain Bike], wiyongeraho Basketball, Badminton, Volleyball, Beach Volleyball, PingPong, Beach Tennis, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym tonic, gukina igisoro ndetse no gukora siporo abantu bifashishije ‘escalier’.
Green Sports Park yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu n’Isi muri rusange. Ibikoresho byose byifashishijwe ntibyangiza ibidukikije.
Ibindi
[Hindura | hindura inkomoko]Usibye ibibuga biyirimo, iyi pariki inafite Inzu ndangamuco irimo ibikoresho gakondo byo mu Rwanda rwo hambere.
Umusozi uriho umushinga wa Green Sports Park wahoze nta biti biwuriho, ubu byaratewe ndetse hazamurwa imbuto n’ibyatsi byawugaruriye ubuzima.
Kugeza ubu nta kiguzi bisaba k’ushaka kwinjira muri Green Sports Park, gusa ababishaka babisaba mbere kugira ngo amakipe cyangwa abantu benshi badahurira mu kibuga kimwe ntibidagadure ku rwego bifuzaga.