Umuryango mu muco
Appearance

Umuryango mu muco Nyarwanda ubundi ahanini ubusanzwe urugo rugizwe n’umugabo , umugore n’abana .[1]
Umuryango
[hindura | hindura inkomoko]Mu muryango umurimo wa mbere w’umugabo wari uguhinga , niwe kandi wubakaga urugo akanarutabarira; haba mu nzara akaruhahira . Umugore yaratekaga, agakubura, agategura; guhinga yarahingaga ariko bikitirirwa umugabo we , umwana w’umuhungu yafashaga se imirimo ya kigabo nko kwasa inkwi, kuvoma amazi no kuragira amatungo ; naho uw’umukobwa yafashaga nyina imirimo ya kigore : umukobwa niwe wasyaga, agateka, agakubura, agategura, agakora n’iyindi mirimo yose y’isuku .[1]