Jump to content

Umuryango Inteko izirikana

Kubijyanye na Wikipedia
Umuco Nyarwanda

Umuryango Inteko Izirikana ni umuryango nyarwanda aho ugamije ndetse no kumenyekanisha amateka, umuco n’ururimi by’u Rwanda ndetse wizihije imyaka 20 umaze ubayeho, aho wagize uruhare wagize mu kumenyekanisha ubukungu buhishe mu murage w’u Rwanda . Ni inteko Izirikana ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe n’inararibonye zigera kuri 12 hari muri 1997. Uyu muryango wabonye ubuzima gatozi muri 2003 ari na yo mpamvu wizihiza imyaka myinshi ubayeho.[1]

Umuryango inteko izirikana ni umuryango wiganjemo ahanini n'abantu bageze mu zabakuru basobanukiwe neza amateka, umuco n’ururumi by’u Rwanda ariko nanone hakabamo n’abakiri bato kugira ngo ubwo bumenyi bukomeze guhererekanywa. Ugira ibikorwa ibikorwa bigaragaza umuco n’amateka y’u Rwanda birimo imbyino, imyambaro n’amafunguro agaragaza umwihariko wa Kinyarwanda no gushimira abagira uruhare mu gusigasira no guteza imbere umurage.Inteko Izirikana nubwo ari Umuryango utari uwa Leta, wagiye ufatanya kenshi na Leta ndetse n’izindi nzego mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa bigamije gusigasira umuco n’amateka.[1]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/umuco/umurage/article/inteko-izirikana-yihije-imyaka-20-herekanwa-inyungu-ihishe-mu-murage-w-u-rwanda