Jump to content

Umurenge wa Rugerero

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Gisenyi mucyahoze ari komine ya Gisenyi mbere yuko zikurwaho.[1]

Ikibumbano kiri m'umurenge wa Rugerero

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Rugerero[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 25.31
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 66,926 aho 51.6% ari abagore naho 48.4% ari abagabo. 55.6% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 42.1% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 2.3% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 2,644
  • 84.7% ari umugi mugihe 15.3% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Rugerero
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 10,273
Umugi 56,653

Umurenge wa Rugerero ukaba uhana imbibi n'umurenge wa Rubavu, Gisenyi, Nyundo ndetse nu wa Nyamyumba