Jump to content

Umurenge wa Rubavu

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Rubavu ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Gisenyi mucyahoze ari komine ya Gisenyi mbere yuko zikurwaho.[1]

Mu murenge wa Rubavu

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Rubavu[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 25.68
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 80,107 aho 51.6% ari abagore naho 48.4% ari abagabo. 55.3% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 42.5% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 2.3% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 3,120
  • 82.3% ari umugi mugihe 17.7% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Rubavu
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 14,212
Umugi 65,895

Umurenge wa Rubavu ukaba uhana imbibi n'umurenge wa Gisenyi, Cyanzarwe, Nyakiriba ndetse nu wa Rugerero.