Umurenge wa Nyange
Umurenge wa Nyange numwe mimirenge igize akarere ka Ngororero, ukaba ukorerwaho imirimo itandukanye aha twavugamo ubworezi bwamatungo, ubuhinzi, ubucuruzi ndetse ubucukuzi bwamabuye yagaciro nubucuruzi byayo
Uyumurenge rero numurenge uhana imbibi nakarere ka Muhanga mumagepho y'Igihugu cy'Urwanda. byongeye kandi numurenge urikure cyane yumugi waka karere, ibi rero bikaba bisaba ko uvuye kucyicaro cyaka karere agomba kuzenguruka akanyura muri kano narere ka Muhanga kugirango agere muruyu murenge.
uyu murenge ukikijwe ahanini numugezi wa Nyabarongo, ibi bikaba bikunze kugaragara nkimbogamizi mimihahirane nimigenderanire hagati muri uyumurenge nutundi duce two mukarere bihana imbibi Muhanga. uyu mugezi rero ukaba warabyajwe umusaruro wubakwaho urugomero rwamashanyarazi rugaburira umuriro imirenge myinshi yomuri aka karere atariyo gusa ahubwo nigihugu muturere dutandukanye. uru rugomero kandi rukaba rwubatse muburyo bwagihanga kuko amazi yarayobejwe anyuzwa mumusozi hagati, ibi bikaba bigaragara nkigitangaza kubaturage batuye muri uyu murenge.[1]
uyumurenge kandi urangwa nimisozi miremire icukurwamo amabuye yagaciro ndetse ukaba ufite igice kinini cyishyamba aho uhanira imbibi nakarere ka Rutsiro. ibi bigatuma abawutuyemo barangwa no gukora muribi birombe aho bavugako aka kahindutse akazi kabo kaburi munsi. irishyamba naryo rero rikaba rifasha aba baturage kubona aho kuragirira amatungo yabo kuko ho haracyabonaka umuco wo kuragirira hanze nubwo reta y'Urwanda itagize hamwe muhantu ho kororera. aha rero tuhabona ubworozi bwingurube bitangaje cyane aho dusanga abaturage baho bororera hanze aya matungo, aho ubona kumusozi baragira ingurube bakavugako biborohereza kuzibonera ibyatsi zirya ndetse ngo kuribo ayamatungo ngo ntabintu atarya.[2]
Umurenge wa nyange numwe mimirenge igize akarere ka Ngororero, ukaba arumwe mimirenge ifite amateka mabi akomeye cyane mimerenge yose igize kano karere yakorewemo Jenocide yakorewe Abatunsi mu 1994 mu Rwanda. [3]