Jump to content

Umurenge wa Nyamyumba

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Nyamyumba ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Gisenyi mucyahoze ari komine ya Gisenyi mbere yuko zikurwaho.[1]

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Nyamyumba[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 23.34
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 48,718 aho 51.3% ari abagore naho 48.7% ari abagabo. 55.2% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 41.6% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 3.2% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 2,087
  • 41.8% ari umugi mugihe 58.2% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Nyamyumba
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 28,359
Umugi 20,359

Umurenge wa Nyamyumba ukaba uhana imbibi n'umurenge wa Rugerero ndetse nu wa Nyundo.