Jump to content

Umurenge wa Nyakiliba

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Nyakiliba ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Nyakiliba mucyahoze ari komine ya Mutura mbere yuko zikurwaho.[1]

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Nyakiliba[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 21.90
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 50,834 aho 43.4% ari abagore naho 56.6% ari abagabo. 61.5% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 35.2% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 3.3% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 2,321
  • 48% ari umugi mugihe 52% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Nyakiliba
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 26.449
Umugi 24,385

Umurenge wa Nyakiliba ukaba uhana imbibi n'umurenge wa Rubavu, Cyanzarwe, Kanzenze, Nyamyumba, Nyundo, Kanama ndetse nu wa Rugerero.