Jump to content

Umurenge wa Mudende

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Mudende ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Mudende mucyahoze ari komine ya Mutura mbere yuko zikurwaho muri 2002.[1]

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Mudende[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 33.10
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 32,077 aho 52.4% ari abagore naho 47.6% ari abagabo. 56.1% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 40.9% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 3.1% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 969.0
  • 26.1% ari umugi mugihe 73.9% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Mudende
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 23,707
Umugi 8,370

Umurenge wa Mudende ukaba uhana imbibi n'umurenge wa Bugeshi, Busasamana Cyanzarwe ndetse nu wa Kanzenze.