Jump to content

Umurenge wa Kanzenze

Kubijyanye na Wikipedia

Umurenge wa Kanzenze ni umwe mu mirenge cumi n'ibiri igize Akarere ka Rubavu mu Ntara y'uburengerazuba ukaba warahoze muri prefegitura ya Kanzenze mucyahoze ari komine ya kanzenze mbere yuko zikurwaho.[1]

Mubushakashatsi bwakozwe bwerekana imibereho y'abaturage ndetse n'ingo mu mwaka wa 2022 n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurisha mibare bwagaragajeko, Umurenge wa Kanzenze[2]:

  • ufite ubuso bungana na km² 22.59
  • utuwe n'abaturage bagera mu bihumbi 23,127 aho 53.2% ari abagore naho 46.8% ari abagabo. 54.9% bakaba bari hagati y'imyaka 15 na 64, 41.5% bakaba bari munsi y'imyaka 15 naho 3.6% bakaba bari hejuru ya 64.
  • utuwe kuri km² 1 nabaturage basaga 1,024
  • 80.6% ari umugi mugihe 19.4% ari icyaro
Imiturire mu murenge wa Kanzenze
Agace Umubare w'abaturage
Icyaro 4,488
Umugi 18,639

Umurenge wa Kanzenze ukaba uhana imbibi n' umurenge wa cyanzarwe, Nyakiriba, Mudende ndetse nu wa Busasamana.