Jump to content

Umurenge wa Giheke

Kubijyanye na Wikipedia

UMURENGE WA GIHEKE

Umurenge wa Giheke ni umwe mu mirenge magana ane na cumi n'itandatu(416) igize igihugu cy' u Rwanda.Uherereye mu ntara y'Uburengerazuba, mu karere ka Rusizi.Umurenge wa Giheke uhana imbibi n'imirenge itatu yo mu karere ka Rusizi ku buryo bukurikira:Umurenge wa Gihundwe, Umurenge wa Nkungu n'umurenge wa Nkanka. Uhana kandi imbibi n'indi mirenge 2 yo mu Karere ka Nyamasheke ariyo :Umurenge wa Bushenge n'umurenge wa Ruharambuga.


Umurenge wa Giheke kuri ubu ubarurwamo abaturage ibihumbi makumyabiri na kimwe (21000) babarizwa mu ngo ibihumbi bine magana atandatu n'ebyiri (4602).Abaturage bose babarurwa muri uyu murenge usanga bafite ishya n'umwete wo kwiteza imbere mu buryo bugaragara aho usanga nta birirwa mu tubari cyangwa mu bikorwa by'urukozasoni.


UTUGARI TW'UMURENGE WA GIHEKE

Umurenge wa Giheke ugizwe n'utugari umunani( 8 cellules) tugabuyemo imidugudu mirongo itatu n'itandatu (36 villages).


1.AKAGALI KA GIHEKE kagizwe imidugudu itanu ikurikira:

a) Murambi

b) Rugombo

c) Wimana

d) Rwumvangoma

e) Karambo

2.AKAGALI KA CYENDAJURU kagizwe n'imidugudu ikurikira:


a)Burembo

b) Kabeza

c) Kibakure

d) Murinzi


3.AKAGALI KA NTURA kagizwe n'imidugudu ikurikira:

a)Kavuye

b) Kabyuma

c)Bubanga

d)Karambi

e)Rebero

f)Kigenge,

g) Ntura

h) Kaburyogoro


4.AKAGALI KA GAKOMEYE kagizwe n'imidugudu ikurikira:

a) Gacyamo

b)Kagarama

c) Buzi

d) Ruvumbu


5.AKAGALI KA RWEGA kagizwe n'imidugudu ikurikira:

a) Rwega

b) Impara

c)Kanoga

6.AKAGALI KA KIGENGE kagizwe n'imidugudu ikurikira:


a) Rwamiko

b)Gahinga

c) Gahurubuka

KAGALI KA TURAMBI kagizwe n'imidugudu ikurikira:

a) Munyove

b) Turambi

c) Kamuhoza

d) Rwinkwavu


8.AKAGALI KA KAMASHANGI kagizwe n'imidugudu ya:


a) Isha

b) Rukombe

c)Kamuhozi

d) Gitwa


URWEGO RW'UBUKUNGU MU MURENGE WA GIHEKE


Umurenge wa Giheke uri mu mirenge uturaniye umugi wa Rusizi kandi ukaba ugaragaramo uruhya n'uruza rw'abantu n'ibintu, inganda, amakoperative atandukanye yibumbiyemo abaturage. Muri uyu murenge hagaragaramo ubuhinzi bw'ibihingwa Ngengabukungu birimo ku isongo icyayi n'ikawa.Icyayi gihingwa n'abaturage urebye kiri ku isonga mubyinjiriza amafaranga abaturage babarizwa muri uyu murenge. Muri uyu murenge kandi hubatsemo uruganda ruzwi nka SHAGASHA TEA FACTORY rutunganya umusaruro w'ibikomoka ku cyayi gihingwa muri aka gace.Harimo kandi ikaragiro ry'amata aho aborozi bo muri uyu murenge bagurishiriza ibikomoka ku bworozi bw'inka.

Muri uyu murenge habonekamo ibihingwa byinshi nk'amashyamba, ibishyimbo, ibigori,imyumbati, amashaza urutoki ......... byose bifitiye abaturage akamaro.


IMIBEREHO MYIZA


Abaturage bo muri uyu murenge usanga bakeye ku mubiri no kuri roho kuko ku bufatanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze biyubakiye ikigo Nderabuzima cya Giheke aho abaturage bivuriza ndetse bakahabonera n'izindi serivise nyinshi zijyanye n'ubuzima.Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y'abaturage hamwe na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwegereza abaturage serivise, hashyizweho Abajyanama b'ubuzima bunganira abaganga aho bafasha mugukurikirana ababyeyi batwite, ubuzima bw'abana bavuka, gukingira abana inzoka harwanywa igwingira mu bana, gukangurira abaturage umuco w'isuku muri rusange.


Muri uyu murenge kandi gahunda y'uburezi yatejwe imbere aho usanga nta bana bata ishuri.Ibi bifitanye isano na gahunda nziza ya Leta y'u Rwanda y'uburezi kuri bose. Ku bufatanye n'abaturage, Imiryango itegamiye kuri Leta n'amadini, muri uyu murenge habarurwamo ibigo by'amashuri bikurikira:

G.S GIHEKE

G.S St Augustin Giheke

G.S NTURA Protestant

E.P Ntura Catholique

E.P Rwega

G.S St Nolbert Munyove

E.P Isha

E.P Kigenge

Ibi bigo byose ndetse n'ibindi bicyubakwa harererwamo abana bo muri uyu murenge ndetse n'abandi bo mu mirenge ihana imbibi n'uyu murenge.

IMIYOBORERE MYIZA MU MURENGE WA GIHEKE

Muri uyu murenge, inzego zubatse neza nkunko biteganywa na Leta y'u Rwanda.


Urwego rw'isibo ruyobowe na Mutwarasibo.

Urwego rw'umudugudu ruyobowe n'umuyobozi w'umudugudu.


Urwego rw'akagari ruyobowe na

a) Njyanama y'akagari

b) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali

c) Ushinzwe imibereho Myiza 'abaturage mu Kagali.

Urwego rw'umurenge ruyobowe na:


a) Njyanama y'umurenge wa Giheke

b) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Giheke.


Muri iki gihe umurenge wa Giheke uyobowe na Bwana NGAMIJE ILDEPHONSE.