Jump to content

Umurenge wa Gatunda

Kubijyanye na Wikipedia
ibitaro

akarere kanyagatare gafite imirenge myinshi harimo umurenge wa gatunda .[1]

ibitaro

uwo murenge ufite ibitaro byiza byatumye abaturage bishimira serivisi zitangwa

na bayobozi baho.

Nyiransabimana Francine wo mu Murenge wa Rukomo we yagize ati "Iyo byabaga ari ngombwa ko umuntu baramubaga, yajyaga Nyagatare, ugasanga haruzuye kubera ko abarwayi babaga ari benshi. Ibitaro byaraje biradufasha, nk’ubu nageze hano nka Saa Moya, narangije gutanga ibizamini no guca mu cyuma. Ibintu byaroroshye ntabwo tukijya kure."

Bishimangirwa kandi na Cyomukama wo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Kiyombe.

We yagize ati "Hano naharwarije umuhungu wari wahuye n’impanuka none umudamu we nawe yaje kubyarira hano ku bitaro. Turashimira Perezida wa Repubulika waduhaye ibi bitaro bikatugera hafi, n’ubundi serivisi ushaka ukayibona."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ibi bitaro uretse kuba byaregereje serivisi z’ubuvuzi abaturage ariko zatumye n’umwanya bakoreshaga, bityo bakabasha kwiteza imbere.

Ati “Byoroheye umuturage aho ajya gusaba serivisi hafi ariko hari n’ibyo yatakarizaga muri uko kujya kure. Umuturage nawe ntanahendwe n’izo serivisi, urugendo rurerure ndetse n’uwarwaye ntazahare kubera ko aba yivurije hafi kandi hakiri kare. Ni ibitaro byatugiriye akamaro cyane

  1. NIYOGISUBIZO Honorine