Jump to content

Umukoresha:DERRICK KWIZERA

Kubijyanye na Wikipedia

UMERENGE WA NYAMATA

Umurenge wa Nyamata ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Bugesera, mu Ntara y'iburasirazuba,mu Rwanda.Ni umurenge ufite amateka akomeye, cyane cyane ajyanye n'ameteka y'igihugu, harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Nyamata izwi cyane ku kirirziya ya Nyamata ,ahari urwibutso rwa Jenocide rufite amateka akomeye. Uyu murenge kandi ugira ibikorwa by'ubuhinzi, n'iterambere ryihuse kuko uherereye hafi y'umujyi wa kigali.

ITERAMBERE RY'IMIHANDA:

[Hindura | hindura inkomoko]

Ku wa 19 Kanama 2024, ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bufatanya na NPD Ltd batangije imirimo yo kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 2.1 mu Mujyi wa Nyamata.

IBIKORWA BY'ITERAMBERE:

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Nyamata, hateganyijwe ishoramari rya miliyari 9 frw mu bikorwa birimo kubaka ikigo nderabuzima ,agakiriro,gare nshya, ubusitani, n'ibindi bikorwa remezo.

KU itariki ya 17 Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Uburezi Hon.Claudette Irere ,yasuye ikigo cy'Amahugurwa y'abarimu (Teacher Career Center) giherereye i Nyamata, agaragaza umuhate wa minisiteri mu guteza imbere umwuga w'uburezi no gushyira mu bikorwa politiki z'uburezi ku rwego rwose.

Abaturage barwariye mu bitaro bya Nyamata basuwe n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi, bibutsa ko kwirinda indwara ari ingenzi kuruta kwivuza. Ibi byabaye ku wa 17 Werurwe 2025.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Nyamata, Ntarama, na Gashora bahagaritswe by' agateganyo ku mirimo yabo kubera kutagera ku ntego zijyanye no kubungabunga isuku n'isukura . Ibi byemejwe na Meya w"akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard,ku wa 15 kanama 2023.