Umukoresha:Christopheuwizeye
Christophe Uwizeyimana yavutse ku ya 12 Kamena 1990, avukira mu karere ka Huye mu murenge wa Rwaniro, akagali ka Nyaruhombo. Yize amashuri abanza mu i Rwaniro kuri E.P Rugarama yarangije mu 2006.Muri 2007 yakomereje mu cyiciro rusanjye kuri G.S.N.D.P Cyanika i Nyamagabe yasoje mu 2009.Muri 2010 yakomereje icyiciro cya kabiri muri G.S. St Joseph Kabgayi i Muhanga, mu ishami rya ‘History-Economics na Geography’, yarangijemo muri 2012. Muri 2013 yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri muri Koleji y’ubucuruzi n’ubukungu mu ishami rya ‘Finance’, muri 2017. Yakoze imirimo inyuranye irimo Itangazamakuru kuva muri 2015, ku bitangazamakuru bitandukanye birimo ibyandika ndetse na Radiyo, aho kuva muri 2016 kugeza ubu akorera Radiyo Salus.