Umukino gakondo wo gukirana

Gukirana ni umwe mu mikino gakondo y’Abanyarwanda yakundwaga cyane cyane n’abasore, aho wabafashaga gupima imbaraga z’umubiri, ubutwari n’ubushobozi bwo guhangana. Uyu mukino wari mu cyiciro cy’imikino njyarugamba, ifite uruhare rukomeye mu gutegura urubyiruko kuba abantu bafite ingufu n’umurava mu buzima bwa buri munsi.[1]
Amateka n’aho umukino ukomoka
[Hindura | hindura inkomoko]Mu bihe bya kera, mbere y’uko imikino y’amahanga nk’umupira w’amaguru itangira gukwirakwira mu Rwanda hagati ya 1920 na 1930, imikino gakondo yari igize igice cy’ingenzi cy’imibereho y’Abanyarwanda. Icyakora, uko ubukoloni n’indi myidagaduro mishya byagiye byinjira, imwe muri iyo mikino yaragiye ihigikwa ndetse igera aho igenda yibagirana.[2]
Igitabo “Imikino n’Intwaro Gakondo” cyamuritswe na Komite Olempike y’u Rwanda gifatanyije na Inteko Izirikana muri Nyakanga 2018, cyagaragaje ko imikino gakondo irimo gukirana ifite uruhare mu gusigasira umuco no kwimakaza indangagaciro zirimo ubutwari, ubufatanye n’ikinyabupfura.
Uko gukirana byakinwaga
[Hindura | hindura inkomoko]Gukirana byakinwaga n’abantu babiri bafatana bagamije gutsindana umwe akagusha undi hasi mu buryo bwubahiriza amabwiriza gakondo. Byasabaga:
- Imbaraga z’umubiri
- Amayeri n’ubuhanga
- Kwihangana no kubaha uwo bahanganye
Abasore bakuraga bamenyereye uyu mukino bakabonwa nk’abiteguye inshingano zikomeye mu muryango no mu gihugu.[3][4]
Akamaro ko gukirana mu burezi n’imibereho
[Hindura | hindura inkomoko]Nk’uko indi mikino gakondo yar'ifite icyo itoza, gukirana byafashaga:
- Guteza imbere ubuzima bwiza n’imyitozo ngororamubiri
- Gutoza ubutwari no kwigirira icyizere
- Kubaka umubano mwiza n’umuco wo guhangana mu mahoro
- Kwigisha kubaha amategeko n’abo bahanganye
Byongeraga kandi icyubahiro ku musore watsindaga mu marushanwa, bikamugira icyitegererezo mu bandi.[4]
Urutonde rw'indanganturo
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.igihe.com/umuco/article/umwihariko-w-umugenzo-wo-gukirana-wakorwaga-n-abageni-nyuma-yo-gushyingirwa
- ↑ http://www.rwandanationalibrary.gov.rw/cgi-bin/koha/opac-detail.pl?biblionumber=545
- ↑ https://kigalitoday.com/imikino/indi-mikino/article/dore-imwe-mu-mikino-gakondo-yafasha-abana-muri-ibi-bihe-by-ibiruhuko
- 1 2 https://fairstartfoundation.com/16-3-traditional-childhood-games/?lang=rw