Umujyi wa i Nouakchott

Nouakchott [Soma:Nwakishoti], ni Umurwa Mukuru wa Mauritanie, igihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika. Byasaba ko wongeraho nk’uturere tubiri kugira ngo uyu mujyi ungane na Kigali.
Imiterere
[Hindura | hindura inkomoko]Ni Umujyi w’imirambi gusa kimwe n’indi bihana imbibi nka Dakar, Yamoussoukro n’indi. Uri ku butumburuke bwa metero zirindwi, bivuze ko ari imirambi gusa, nta hantu hasaba umuntu kuzamuka hahari.
Iyo uri mu kirere werekeza muri uyu mujyi, ukareba hasi ugirango nta bantu bahari kuko ibintu byose biba bisa n’umucanga kuko ari ahantu hameze nk’ubutayu.
Nouakchott ubusanzwe bisobanuye agace karangwamo umuyaga mwinshi. Ni wo mujyi munini muri Mauritania, igihugu cya 11 mu bunini muri Afurika. Niho ubuzima bw’igihugu bwose buherereye kuko yaba inzego z’ubutegetsi, ibikorwa by’ubucuruzi byose niho wabikura.
Mu nkengero zawo hari icyambu gikora ku Nyanja ya Atlantique gihuza igihugu n’ibituranyi byacyo nka Mali, Sénégal na Algerie. Nouakchott yagizwe Umurwa Mukuru wa Mauritania mu 1958 ituwe n’abantu ibihumbi 15 gusa. Ubu ibarizwamo abantu barenga gato miliyoni imwe.
Aho wanyura ujyayo uvuye mu Rwanda
[Hindura | hindura inkomoko]Niba ushaka kujya i Nouakchott mu buryo bworoshye, uzave i Kigali unyure i Dakar. Aho RwandAir izahakugeza kuri make hanyuma ufate nka Air Senegal izakugeza i Nouakchott mu minota 55.
Uramenye ntuzitwaze umupira w’imbeho kuko muri aka gace izuba riba riva kuva mu gitondo kugera mu masaha y’umugoroba kereka umuyaga ukunda kuhaba.
Ururimi Gakondo
[Hindura | hindura inkomoko]Ururimi rukoreshwa muri iki gihugu ni Icyarabu cyane cyane ko Leta y’iki gihugu igendera ku mahame y’idini ya Islam. Gusa kubera abaturanyi ba Maurtanie n’ubundi biganjemo abakoresha ururimi rw’Igifaransa, nujya muri restaurant zaho cyangwa muri hotel ukavuga Igifaransa bazakumva neza, gusa Icyongereza cyo rwose ni uguhengekereza.
Wolof narwo ni ururimi wavuga muri iki gihugu abantu bose bakakumva neza. Ni cyo kimwe n’ahandi muri Afurika y’Uburengerazuba nka Côte d’Ivoire, Sénégal , Benin n’ahandi hafi aho.
Ku Munyarwanda kurwumva uba utazi iyo biva n’iyo bijya [ibyo byo birumvikana]. Nko kuvuga ngo ‘meze neza’ muri uru rurimi uravuga uti ‘Maa ngi fi’ [Soma: Mangifi], washaka kuvuga uti Yego, ni ‘waaw’ [wawu] naho kuvuga uti ‘nitwa/izina ryanjye ni Philbert’ ni Maa ngi tudd Philbert’ [Soma: Mangitudu].
Ahantu h'ingenzi
[Hindura | hindura inkomoko]Hari ahantu h’ingenzi ukwiriye kuzanyarukira ugeze i Nouakchott. Urugero ni nko ku cyambu gikunda gukorerwamo uburobyi cyitwa Port de Pêche. Uhasanga ubwato bwa kera, bushaje, bujyanye n’umuco wabo n’abasore biganjemo abana bato bazi kuroba pe!
Uzahagere hafi aho hari na za restaurant ku buryo ifi bayikurobera ugahita ujya kuyitamira uwo mwanya. Uzajye kandi kuri Plage de Nouakchott. Aha hantu hanyibukije i Saly mu Burengerazuba bwa Sénégal urenze mu cyaro cyo kwa ba Sadio Mane.
Ni ahantu hari umucanga mwiza, ushobora kujya ukaruhuka nta kibazo, ukajya mu mazi ukoga ukumva ubyiza bitatse Isi mu Nyanja ya Atlantique. Hotel zaho ziba zifite utuntu tumeze nka Bungalow twubakishije ibyatsi ku buryo amahumbezi agutembera mu misokoro.
Ntuzahave kandi utageze muri Pariki y’Igihugu ya Banc d’Arguin. Wumvise Pariki wahita utekereza amashyamba ariko si ko bimeze, kuko uyirimo n’ubundi uba uri ku mucanga. Ubona ahantu ushobora gukambika, ukaharara aho ku mucanga, ukabona inyoni cyane zimwe zidatangwa n’amazi.
Nta kintu cyiza nko kuharamukira mu gitondo kare, bikwereka indi sura, bikagufasha kwitekerezaho uganira n’umuhengeri w’inyanja gusa.
Nk’igihugu kigendera ku mahame y’idini ya Islam, birumvikana ko uzabona imisigiti myinshi hirya no hino. Hari nka Saudi mosque, ni umwe mu myiza iri muri uwo mujyi gusa niba utari umuyisilamu ntiwakwemererwa kuwinjiramo.
Uzabona kandi undi witwa Ibn Abbas gusa wo aho uherereye kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Ushatse no kugira icyo uhaha, hari ahantu umuntu yakurangira wanyarukira, urugero ni nko muri Al Khaimah Mall gusa bisaba kuba ufite umufuka uremereye kuko akenshi usanga ibiciro byaho biri hejuru.
Imirire
[Hindura | hindura inkomoko]Inzoga ntabwo zemewe muri uyu mujyi, ariko ni nka bimwe byo muri Qatar uba usanga hari ahantu hamwe bazigurisha cyangwa se bikagusaba kujya muri hotel yawe aho waraye ukazihanywera.
Ibiryo byaho nabyo ntibigoye ariko ni ibimenyerewe mu bihugu by’Abarabu. Hari indyo yaho ikundwa cyane, munyihanganire nibagiwe uko bayita ariko iba igizwe n’ifi n’umuceli. Wanarya kandi ibyitwa Yassa, aba ari inkoko itetse mu isosi y’ubutunguru n’inyanya.
Yassa nayibonye bwa mbere ahitwa Ouest Foire i Dakar, iranurira kabisa!
Uzabasabe banaguhe Zrig, ni amata ya Camel (harya ni yo bita ingamiya?) gusa kimwe no muri Turikiya, ibiryo byinshi muri iki gihugu biherekezwa n’icyayi kiba kiri mu turahure duto. Uzajye muri restaurant iri i Kigali y’Abanya-Turikiya yitwa Umut [Umut bisobanuye icyizere mu rurimi rwo muri Turikiya] uzahabona icyo cyayi ndi kuvuga.
Amafaranga akoreshwa
[Hindura | hindura inkomoko]Amafaranga akoreshwa muri Mauritania yitwa Ouguiya, yasimbuye ama-CFA akoreshwa muri Afurika y’Uburengerazuba. Ufite 1000 Frw aba afite 35 y’Amanya-Mauritania.