Umufa
Umufa ni isosi iboneka hatogoshejwe amagufa y’inka, ihene, cg se inkoko, hari n’abakoresha amafi. Uyu mufa ni ingirakamaro cyane, kuko wuzuyemo intungamubiri nyinshi.
Mu kuwuteka ni ngombwa kuzirikana cyane igihe umara utetswe; kumara igihe kinini ku muriro bifasha ko imyunyungugu n’izindi ntungamubiri ziboneka ku bwinshi.
Umufa (w’amagufa) urimo intungamubiri nyinshi cyane; imyunyungugu nka kalisiyumu na manyesiyumu ihita yinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Ubonekamo kandi amino acide z’ingenzi; glycine na proline, zombi zidapfa kuboneka byoroshye mu nyama zisanzwe.
Akamaro kawo ku mubiri
[Hindura | hindura inkomoko]Urugero ruri hejuru rw’imyunyu ngugu
[Hindura | hindura inkomoko]Umufa wuzuyemo imyunyungugu y’ingenzi iboneka mu magufa ndetse n’umusokoro. Ni isoko nziza ya kalisiyumu na manyesiyumu, zihita zikoreshwa n’umubiri mu buryo bworoshye. Zombi zikaba ingenzi cyane mu gutuma amenyo akomera n’amagufa agakura neza kandi akomeye.
Iyi myunyungugu kandi igira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umutima n’urwungano rw’ubwonko (nervous system) no gukora neza kw’imikaya.
Mu mico itandukanye aho usanga kubona amata n’ibiyakomokaho ari ikibazo, umufa usanga ari ifunguro ry’ingenzi mu gutuma abana bakura neza. Ariyo nayo mpamvu usanga ugaburirwa abana cyane.[1]
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2020-11-25. Retrieved 2023-03-08.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)