Jump to content

Umuco W'ubutwari Mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Ubusobanuro bw'umuco

[Hindura | hindura inkomoko]

Umuco ni ibyo abantu bahuriraho kandi bemeranywaho; ni uburyo bwo gutekereza no gukora biha umuyoboro cyangwa umurongo imyitwarire y'umuntu cyangwa itsinda ry'abantu runaka;

-Umuco ugenga inzego z'imibereho y'abantu, ubuhanzi n'ubukorikori,ukwemera n'ubwenge bwabo.

-Umuco ukomatanya kandi ubumenyi bwose n'inyigisho umuntu agenda yunguka mu buzima bwe bwa muntu.

-Umuco utandukanye na kamere muntu, umuco ntuvukanwa, umuco ni imyitwarire,imitekerereze,ubumenyi,imyemerere umuntu agenda ahererekanya n'abandi bitewe n'ahantu batuye, amateka yabo n'ibibakikije.[1]

Umuco niwo shingiro remezo ry'ubumwe bw'abenegihugu kuko bawusangiye, ukabaranga. Imibereho n'imibanire y'abantu igizwe n'ingingo nyinshi kandi zishobora gusobanurwa mmu buryo bwagutse; Abantu mumiryango yabo itandukanye babaho kandi bakabana ku buryo butandukanye bitewe n'imyemerere ndetse n'anategeko agenga umuryango wabo.[2]

Umuryango nyarwanda ufite indangagaciro na kirazira bigenga imibereho y'abawugize, bityo gusesengura umuco mu mibereho n'imibanire yabo, bikaba byibanda kuri izo ngingo ebyiri;

-INDANGAGACIRO

Indangagaciro ni Imyitwarire ihebuje igaragaza cyangwa se iranga abantu batuye igihugu iki n'iki kandi bakayifatiraho urugero. Ni ibikorwa bishingiye ku muco byemeranijweho n'abenegihugu, bifuza ko byahora bibaranga, bikanabitirirwa uko ibihe bigenda biha ibindi.[1]

-KIRAZIRA

Kirazira z'umuco w'u Rwanda ni imico cyangwa imyitwarire mibi umunyarwanda wese agomba kwirinda kandi akayirinda n'abandi, imiziririzo umunyarwanda yagendera kure kugira ngo akomeze kuba umuntu mu bandi. Kirazira ziyobora ubuzima bw'abantu, bagashishikarira iteka gukora icyiza, bikabafasha kutabangamirana.[1][3]

ubutwari ni indangagaciro igaraga mu muco w'imiryango y'abantu itandukanye ituye ku isi. Mu myimvire yabatuye kwisi.Abantu benshi bafasheko risobanura risobanura Ubwitage n'ubutwari ku rugamba. Nta tandukaniro rinini n'imyumvire mu bihugu binyuranye aho ubutwari bwajyanaga no kwitanga rusha abandi ku rugamba.[1]

Ubutwari ntibwafataga ibitsina byombi kimwe, Akenshi abagore ntibavugwaga kandi nabo hari ababaga barabaye intwari ndetse no ku rugamba. Mu Rwanda akenshi ubutwari bwagaragariraga cyanecyane mu bikorwa by'urugamba rwo kwagura no kurinda ubusugire bw'igihugu. [1]

Mu mateka yavuba y'isi ubutwari bufatwa nko kwiyemeza gukora ikintu ugamije ineza y'abantu benshi, byaba ngombwa ukaba wabizira. Intwari ntizitinya gutanga ubuzima bwazo bitewe n'uko ziba zemera ukuri kandi zikaba ziteguye kugupfira bibaye ngombwa. Uwagaragaje ubutwari yitwa intwari, akaba umuntu ufasha abandi, akitanga by'ikirenga, atagamije inyungu cyangwa icyubahiro kivuye mu bikorwa bye.[1]

Umuco W'ubutwari

[Hindura | hindura inkomoko]

Niba umuco usobanura nk'ibyo abantu bahuriraho kandi bemeranywaho, uburyo bwo gutekereza no gukora biha umuyoboro cyanga umurongo imyitwarire y'umuntu cyanga istinda ry'abantu, Umuco w'ubutwari wasobanurwa nk'uburyo bwo gucukumbura ibikorwa bifitiye abntu benshi akamaro, bityo buri wese agaharanira gushyira imbere inyungu rusange aho kwikunda no kwireba ubwe gusa.[1]

Umucyo w'wubutwari ni amatwara meza abantu bumvikanaho, akabaranga mu buzima bwabo bwaburimunsi, akabaha icerekezo gihamye bagamije iterambererusange risigasiwe no gukunda igihugu bahuriyeho, kukirinda, kukirwanirira no kurenger ubuzugire bw'agagituye.[1]

Mu Rwanda umuco w'ubutwari ugaragara mu bihe bitandukanye by'amateka y'igihugu. Amateka ya kera atwereka ko abanyarwanda bumvaga ko 'u Rwanda rutera rudaterwa' ibi biakaba byaragaragazaga icyizere bagirirana n'imbaraga n'ubutwari by'ingabo zabo.[4]

Umuco w'ubutwari ukwiye gufatwa nko kugira icyerekezo kimwe, buri wese agatanga umusanzu we atizigama ngo icyo cyerekezo kigerweho, nta gusigana, ugize intege nke agafashwa, intego abantu bihaye bakayigereraho kugihe kandi umurimo abantu berekejeho amaboko bakawunoza uko bishoboka kose. kwanga kurwanirira igihugu kubera gutinya urupfu byari igisebo kuwabikoze, ndetse bakanamucira umugani bagiea bati;'Wanga guha amaraso igihugu, imbwa zikayanywera ubusa'.[1][5]

Indangagaciro z'umuco w'ubutwari mu Rwanda[1]

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye; Kugira umutima udatinya , gushyigikirs icyiza, kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka.
  2. Gukunda igihugu; Gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by'igihugu n'ubumwe bw'abagituye.
  3. Kwitanga; Kwigomwa inyungu zawe bwite guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima.
  4. Kugira ubushishozi; Kureba kure no kumenya ukuri kutagaragarira buriwese.
  5. Kugira ubwamamare mu butwari; Kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari izwi kandi bishimwa na benshi.
  6. Kuba intangarugero; Kurangwa n'ibikorwa bihebuje, bibera abandi urugero rwiza.
  7. Kuba umunyakuri; Kurangwa n'ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wakuzira.
  8. Kugira ubupfura; Umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho, imyifatire n'imibanire n'abandi.
  9. Kugira Ubumuntu; Kurangwa n'umutima ukunda abantu kuburyo buhebuje aho kubarutisha abandi.

-Umuco w'ubutwari, iyo umutu abishyizeho umwete ashobora kuwitoza. Ubutwari buturuka muri ako kamenyero ko guhitamo icyiza ukanga ikibi, ukageraho wemera guhara amagara yawe aho gutwarwa n'ikibi. Intwari iba igamije burigihe guhindura imibereho y'umuryango w'abantu iwuganisha aheza.[1][6]

  1. 1.00 1.01 1.02 1.03 1.04 1.05 1.06 1.07 1.08 1.09 1.10 https://www.cheno.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=104264&token=7561dd49e1134314c85c17a0845161305e7afb40
  2. https://www.moya.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=9986&token=1b39dca51f346c60ae56b0ec391a936f1bf382b9
  3. http://rwandaheritage.gov.rw/
  4. https://www.bbc.com/gahuza/topics/cr50y5gp39rt
  5. https://mobile.igihe.com/umuco/article/byagenda-bite-abanyarwanda-bataye-umuco
  6. https://www.moya.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=9986&token=1b39dca51f346c60ae56b0ec391a936f1bf382b9