Umubari
Umubari ni agace gaherereye mu ntara y'Uburasirazuba bw’u Rwanda, kari mu gice cy’icyanya cy’Akagera (parike y'Akagera). Amateka y’iki gice yerekana ko hari hasanzwe hatuwe n’igihugu cyigenga cyayoborwaga n’Umwami Biyoro n’umugabekazi Nyirabiyoro. U Rwanda rwaje kwigarurira agace k'Umubari ku ngoma y'umwami Kigeri III Ndabarasa, nyuma y’aho se Cyirima II Rujugira yari yohereje umuhungu we kuhigarurira. Nyuma y’icyo gikorwa, Umubari wagiye ucengera buhoro buhoro mu Rwanda, n’ubwo wakomeje kugira ubwigenge kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.[1][2]
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Ku ngoma y'umwami Kigeli III Ndabarasa, Umubari wigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Kamari ka Gahurira. Hari ibitekerezo bitandukanye bivuga ko Kigeli III Ndabarasa ashobora kuba yarigaruriye Umubari akiri igikomangoma, ibindi nabyo bikavuga ko ashobora kuba yarawigruriye amaze kuba umwami. Nyuma y’ifatwa ry’Umubari abaturage baho batangiye kwimuka, u Rwanda ruragenda rwibagirwa Umubari kugeza igihe cy’ubukoloni.[1][3][4][5]
Ibitekerezo nyemvugo bivugwa ku Mubari
[Hindura | hindura inkomoko]Ibimanuka
[Hindura | hindura inkomoko]Mu myemerere y’Abanyarwanda, bivugwa ko Gihanga Ngomijana, wahanze u Rwanda, akomoka ku bimanuka byamanutse mu ijuru bigwa mu Mubari. Ibyo bimanuka ni Sabizeze (Kigwa), , Mututsi, na Nyampundu. Bitwa ibimanuka kuko bakomotse ku Mana y’ijuru (Nkuba). Bivugwa ko mu gihe ibimanuka byamanukaga aribyo byazanye amatungo, imbuto, n’imyuga ine yahoze ari ingenzi mu Rwanda ariyo ububaji, ubucuzi, ubukannyi, n'ubuhigi, bityo Umubari ukitwa inkomoko y’umuco n’ubwami bw’u Rwanda.[1][6][7][8]
Nyirabiyoro
[Hindura | hindura inkomoko]Nyirabiyoro yari umugabekazi wo mu Mubari. Amateka ye akunze gushingirwaho mu buhanuzi n’amateka y’ingoma ya Kigeri III Ndabarasa. Nyirabiyoro yahunze ubwo ingabo za Ndabarasa zafataga Umubari, nyuma akaza gufatirwa aho yari yarahungiye i Karagwe agasubizwa i Rwanda aho yishwe n’Ingabo za Ndabarasa. Azwi cyane mu mateka y’ubuhanuzi yagiye ahanura ku Rwanda ibikunze kwitwa indagu za Nyirabiyoro.[1][3][9][10][11][12]
Nyirarucyaba
[Hindura | hindura inkomoko]Nyirarucyaba yari umukobwa wa Gihanga. Yamenyekanye mu mateka y’imiryango migari y’ubwami bw’u Rwanda, by’umwihariko mu kwitirirwa inkomoko y’ubwoko bw'Abacyaba. Inkuru ye ivuga uburyo yishe mukase (Nyirampirangwe) akamumena inda yari atwite, maze agahunga akajya gutura mu Mubari, aho yabyaye abana maze batandukanwa ku nkomoko ya se maze bitirirwa nyina haba havutse ubwoko bw'Abacyaba.[1][13][14][15][16][17][18][19]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ https://www.igihe.com/umuco/amateka/article/inkomoko-y-izina-remera-ryitiriwe-imisozi-n-udusozi-twinshi-mu-rwanda
- ↑ 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/Inteko-y-umuco-yashyize-Itongo-rya-Nyirabiyoro-mu-hantu-ndangamateka
- ↑ https://www.veritasinfo.fr/2014/12/inkomoko-y-igihugu-cy-u-rwanda-n-abanyarwanda-igice-cya-mbere.html
- ↑ https://bangambiki.wordpress.com/2011/03/19/amateka-yu-rwanda-izindi-ngoma-zabaye-mu-rwanda/
- ↑ https://igihe.com/umuco/umurage/article/ese-koko-u-rwanda-rwatuwe-n-ibimanuka
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/19614/opinions/debunking-the-myth-the-true-origins-of-ibimanuka-vs-abasangwabutaka-in-rwanda
- ↑ https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/abasangwabutaka-n-ibimanuka-inyito-ndangatandukaniro-zabiciye-bigacika-mu
- ↑ https://igihe.com/amakuru/mu-mateka/article/ibyo-wamenya-ku-gihugu-cy-i-gisaka-kimwe-mu-by-ibihangange-byabayeho-mbere-y-u
- ↑ https://umuco.centreforelites.com/indagu-za-nyirabiyoro-ubuhanuzi-budasanzwe/
- ↑ http://jkanya.free.fr/nyirabiyoro
- ↑ https://umuco.centreforelites.com/indagu-za-nyirabiyoro-ubuhanuzi-budasanzwe/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/20420/opinions/the-legacy-of-princess-nyirarucyaba-rwandas-first-daughter-and-pioneer-of-cattle-domestication
- ↑ https://igihe.com/serivisi/special-pages/mpinganzima/inkuru/article/nyirarucyaba-imbanza-mu-bihangange-by-abagore-b-i-rwanda
- ↑ https://artsandculture.google.com/story/the-myth-of-nyirarucyaba-and-the-origin-of-cows-in-rwanda-rwanda-cultural-heritage-academy/7AVxx0kMcuqDPQ?hl=en
- ↑ https://igihe.com/umuco/amateka/article/byinshi-ku-muryango-mugari-w-abacyaba-babarirwa-mu-banyiginya-bakomoka-ku
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-17. Retrieved 2025-07-25.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.rwandamagazine.com/umuco/article/umugore-wabaye-intwari-ikomeye-kurusha-abandi-mu-mateka-y-u-rwanda
- ↑ https://ijambo.net/content/Byinshi-ku-musozi-wa-Kabuye-ubumbatiye-amateka-harimo-niriba-rya-Nyirarucyaba.php