Ubuzima bwo kumuhanda
Ubuzima bw'abana baba ku mihanda bugenda buba bubi uko iminsi ishira.[1]
abana bo ku muhanda bagenda by'ubuzima biterwa no kwicwa n'inzara ndetse no kubura ubuvuzi mugihe baba barwaye, ndetse n'umwanda mwinshi bahura nawo ushobora kuba intandaro y'ubwo burwayi. Centre Cyprien et Daphrose Rugamba (CECYDAR), ni kimwe mu bigo bifasha abana bo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe, aho baganirizwa kugira ngo harebwe impamvu bari mu muhanda, ndetse bagafashwa gusubira mu muryango.[2]

Kuva mu 1992 CECYDAR imaze kugorora abana bo mu muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye. Uhereye muri 2018 kugera ubu, abana 676 baragorowe ndetse banasubizwa mu miryango yabo, muri bo abagera kuri 332 bafashwa mu bijyanye n’uburezi. [3]
abana b'abakobwa kandi nabo bagaragara ku muhanda, ariko bo haba hari ibyago byinshi by'uko bahohoterwa na bagenzi babo babahungu cyangwa abandi bagabo. bityo bo bakaba bagerwaho n'ingaruka nyinshi z'ubwo buzima bwo ku muhanda kurusha basaza babo, aho baterwa inda z;indahekana, bagakoerwa n'ihohotererwa ryo ku mubiri.[4]
- ↑ incamake
- ↑ kuvugaho birambuye ndetse n'urugero
- ↑ impinduka
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amakimbirane-mu-miryango-inkomoko-y-ikibazo-cy-abana-bo-ku-muhanda