Ubutaka n'ubuhinzi mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka

Ubutaka[hindura | hindura inkomoko]

Ubutaka b'uhinzeho
Ubuhinzi

U Rwanda ni agahugu gato gafite ubuso bwa 26.336 km2. Ubutaka bushobora guhingwa bwose hamwe ni hafi hegitari miliyoni 1,4 zigize 52 ku ijana by’ubuso bw’igihugu bwose hamwe. - Ariko ubuso burimo guhingwa none bwarenze hegitari miliyoni 1,6 muri iyi myaka ishize. Akandi gace gato kagizwe na hegitari miliyoni 0,47 kagenewe inzuri zihoraho, ku buryo aharenze 70 ku ijana by’ubuso rusange bw’igihugu hakoreshwa mu buhinzi.[1]

Ubuhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Urwego rw’ubuhinzi rwagennye nk’ibyihutirwa cyane igenamigambi rya Guverinoma mu iterambere. Amerekezo y’igihugu y’ubu arashaka ko uru rwego rwava ku gushakisha amaramuko rukajya ku gushaka umusaruro mu bintu bijyanye n’ubucuruzi. - Ubuhinzi bugezweho buboneka nk’imwe mu nkingi esheshatu za Vision 2020 kimwe no gucunga neza ku buryo burambye imikoreshereze y’ubutaka n’ibikorwa remezo by’ibanze.[2]

Igenamigambi[hindura | hindura inkomoko]

Ubu harashyirwa imbaraga mu gutunganya igenamigambi ngenderwaho y’igihugu yo gukoresha ubutaka, iryo genamigambi nyuma y’aho rikazavamo za gahunda z’uturere zigamije kuyobora ibishushanyombonera by’ibikorwa harimo ubuhinzi, ishyirwaho ry’imijyi, imiturire, ibikorwaremezo bya Leta no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/
  2. https://www.rba.co.rw/post/Mu-Rwanda-hatangijwe-ubuhinzi-budasanzwe-bukomatanyije-nubworozi-bwamafi
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangijwe-gahunda-igamije-gushishikariza-abahinzi-kwifashisha