Ubushobozi rw’urusobe rw’ibinyabuzima

Kubijyanye na Wikipedia
Ibinyabuzima

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Urusobe

U Rwanda rufite urusobe rw’ibinyabuzima ku bwinshi; ni ngombwa rero ko hashyirwaho amateko ihamye yo kurwitaho, harimo n’amategeko y’imikoreshereze y’umutungo w’umwimerere, bitari ukwihuza n’ibisabwa n’amahanga gusa, ahubwo kubera y’uko urusobe rw’ibinyabuzima ari umusingi w’ibitunga Abanyarwanda kandi rutanga amahirwe y’iterambere mu bukungu.[1][2][3]

Umwanzuro n’amabwiriza[hindura | hindura inkomoko]

  • Gushyigikira ubukungu n’ibitunga abantu: Ibiribwa, imiti n’ibindi bintu byinshi Abanyarwanda babikesha urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo w’umwimerere.
  • Akamaro k’ubukerarugendo: Umusaruro ukomoka ku bukerarugenso wageze kuri miliyoni 33 z’amadolari y’Abanyamerika mu 2006, harabanje kuboneka umusaruro udahambaye uri munsi y’amadolari miliyoni 5 mu 2002
  • Ubushakashatsi ku birebana n’imiti: Ingero z’umutungo w’umwimerere w’ingirakamaro zigizwe na Prunus africana yabonetse muri Nyungwe. Iki kimera gikoreshwa nk’umuti w’ibanze wa kanseri ya porositate.[4][5][6]

Uko kurinda urusobe rw’ibinyabuzima[hindura | hindura inkomoko]

Murusobe

Uru rusobe rw’ibinyabuzima ruhanitse rurindiwe cyane cyane mu turere dukumiwe (za pariki z’igihugu 3, amashyamba cyimeza, ahantu hahehereye). Utu turere tugize hafi 10 ku ijana by’igihugu mu gihe ahasigaye hatuwe cyane. Bitewe n’ubucucike bw’abaturage burusha ahandi muri Afurika hakiyongeraho kubogamira ku buhinzi, ingorane z’ibanze ku rusobe rw’ibinyabuzima no ku murungo w’umwmimerere mu Rwanda zijyanye cyane cyane n’imbaraga nyishi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage n’ikibazo cyibura ry’ubutaka. Izindi ngorane urusobe rw’ibinyabuzima ruhura na zo zikomo ku bikorwa bya muntu nko gutakaza ahantu hatuwe bitewe n’imindagurikire y’imiturire, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi no kuzana amoko y’ibintu by’ahandi.[7][8]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-47354475
  2. https://umuseke.rw/2022/05/rubavu-barakataje-mu-bukerarugendo-barengera-urusobe-rwibinyabuzima/
  3. https://igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-bine-mu-isi-byita-ku-rusobe-rw-ibinyabuzima
  4. https://web.archive.org/web/20230221124530/https://genesisbizz.com/u-Rwanda-rwashyizeho-ingamba-nshya-zo-kubungabunga-ibidukikije-n-urusobe-rw
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/urusobe-rw-ibinyabuzima-rutabungabunzwe-uko-bikwiye-abantu-bashiraho-burundu-impuguke
  6. https://www.youtube.com/watch?v=1-LsZ87sZV8
  7. https://kiny.taarifa.rw/50-byumusaruro-mbumbe-wisi-bifitanye-isano-nurusobe-rwibinyabuzima/
  8. https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-mu-bihugu-4-ku-Isi-mu-bungabunga-urusobe-rwibinyabuzima-byo-mu-misozi