Uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango
uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango
[Hindura | hindura inkomoko]Kuva kera umuryango wari ugizwe n’umugabo, umugore we n’abana babyaranye, iyo babashije kubagira. Ijambo inshingano ryo rivuga imirimo umuntu agomba gukora.Tugiye kurebera hamwe uko umuco w’Abanyarwanda wateganyaga inshingano z’umugabo, iz’umugore n’iz’abana. Mu muco nyarwanda, umugabo yari nyiri urugo. Yafatwaga nk'umuyobozi w’umuryango akawuhagararira, akawuhahira, akawitangira muri byose.
Umugore na we yari afite inshingano yagenerwaga n’umuco. Icya mbere umugore yashingwaga n’umuco ni ukurera abana.Nyuma yo kubyara umugore yitaga ku mwana, akamwonsa, akamuheka, akamenya isuku ye. Ni we wamenyaga ko umwana ashonje, akamugaburira.Ni we wamenyaga imyitwarire y’umwana mu mikurire ye, akagenda amutoza imico myiza kugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore ushimwa n’abantu.
Usibye kurera abana, umugore yari afite inshingano yo gutegura amafunguro[1]. Umugore rero yaratekaga akagaburira umugabo n’abana.
Abana na bo bari bafite inshingano zo kumvira ababyeyi mu byo babatoza. Umuhungu yaragiraga inka, akazikama, agafasha se mu by’ubwubatsi n’iby’ubuhinzi[2].Umukobwa yafashaga nyina kurera abana bato kuri we, akamufasha kubuganiza no gucunda amata no gusobanura amavuta,akamufasha guteka ndetse no gusukura urugo. Muri iki gihe Abanyarwanda bagenda batera intambwe yo gusohoka muri iyo mitekerereze ari na ko bimakaza imyumvire mishya igenda ikosora ibitari binoze mu muco wa kera. Ikerekezo k’iterambere kirasaba umugabo n’umugore kuba ari bo bigabanira imirimo bitewe n’ubushobozi n’umwanya buri wese afite.Niba umugore azinduka ajya ku murimo wa kure, haba mu biro cyangwa ajya gushakisha ibicuruzwa, ubwo umugabo azasigara mu rugo,yite ku bana, yite ku isuku y’urugo, amenye amatungo yose, amagufi n’amaremare.
Niba umugabo ari we ukora akazi ka kure, umugore ni we uzasigara mu rugo yita ku mirimo yose. Umugore aramutse ari we winjiza amafaranga menshi kurusha umugabo,ni we wakwita ku by’ubuhinzi n’ubwubatsi, kuko ari we waba afite icyo ashoramo. Igihe bombi bafite icyo binjiza,bazicara hasi bavugane imikoreshereze y’umutungo wabo, buri wese agaragaze uruhare rwe mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango.Ku byerekeranye n’uburere bw’abana, ivangura ry’ibitsina mu gutozwa imirimo ntirigifite agaciro. Ababyeyi bagomba gutoza abana imirimo yose.Umuhungu azigana n’umukobwa gusukura urugo, gufuma, [Kubuganiza]] amata mu cyansi no kuyatereka ku ruhimbi; umukobwa na we yigane na musaza we kubaza, gucura, kubaka ndetse no gutwara ibinyabiziga.
Ibyo byose ariko bagomba kubikora ari na ko bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato,bakamenya imihindagurikire y’imibiri yabo uko bagenda bakura n’uko bagomba kubyitwaramo. Bazahurira mu mashuri y’ubumenyi n’ay’ikoranabuhanga, bahurire mu mashuri y’imyuga n’ay’ubukorikori. Muri aya mashuri yose kandi ihame ry’uburezi budaheza rigomba kubahirizwa, buri munyeshuri agahabwa amahirwe yo kwiga hitabwa ku bibazo by’umwihariko uwo ari we wese yaba afite. Kandi ayo mashuri nibayarangiza, bazahurira ku isoko ry’umurimo bapiganwe, urushije undi amanota abe ari we wegukana akazi,ya
Nk’uko tumaze kubibona umuco wa kera waranzwe no kugaragaza ko hari ibyo umugabo yari ashinzwe umugore atakwigerereza, n’umugore akagira ibyo yabazwaga bitari mu nshingano z’umugabo. Uyu munsi, Abanyarwanda[3] baratozwa kuzuzanya, kunganirana. Nta mirimo igenewe umugabo, nta n’igenewe umugore. Bitewe n’uko byumvikanyweho mu rugo hashingiwe ku bushobozi buri wese afite, umugabo yiyemeza gukora ibi, umugore na we akiyemeza gukora biriya, umusaruro ukaba uw’urugo rwose. Ntabwo urugo rukiri urw’umugabo; ni urwa bombi. Bagomba bombi guharanira iterambere ry’umuryango