Uburenganzira bw’Amatungo n’Inyamaswa

Kubijyanye na Wikipedia
ihene

Tariki ya 12 Gashyantare 2022 Umuntu yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera kwica itungo.

Uburengazira bw'Amatungo n'Inyamaswa[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’uko ashinjwe kuba yarasanze ingurube nto kumusigiti yayoboraga akavuga ko haramu yabateye, ubundi atangira kuyikubita biyiviramo urupfu. Nyirayo yahise atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushyikiriza uyu mugabo Urwego rw’Ubugenzacyaha.[1]Ibi byabaye ku wahoze ari Umuyobozi w’Umusigiti wa Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza,yahamijwe icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.[2]Gushyiraho amategeko arengera inyamaswa no guhana wihanukiriye uwayarenzeho si umwihariko w’u Rwanda kuko bikunze kugaragara no mu bihugu byateye imbere.[3]

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka 2021 Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yatoye itegeko rigena ko umuntu uhohotera amatungo n’inyamaswa cyangwa se akazibuza amahwemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi ashobora gufungwa imyaka itanu hashingiwe ku ngaruka ibikorwa bye byagize ku buzima bw’iyo nyamaswa cyangwa itungo.[4]Mu Rwanda hari itegeko nk’iri ndetse rigena n’ibihano ku warirenzeho, Ingingo ya 190 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, aba akoze icyaha.[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

.

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyakomerekeje-nkana-afungwa-imyaka-7-icyo-amategeko-avuga-ku-burenganzira-bw
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyakomerekeje-nkana-afungwa-imyaka-7-icyo-amategeko-avuga-ku-burenganzira-bw
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyakomerekeje-nkana-afungwa-imyaka-7-icyo-amategeko-avuga-ku-burenganzira-bw
  4. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyakomerekeje-nkana-afungwa-imyaka-7-icyo-amategeko-avuga-ku-burenganzira-bw
  5. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyakomerekeje-nkana-afungwa-imyaka-7-icyo-amategeko-avuga-ku-burenganzira-bw