Jump to content

Ubumuga bukomatanije

Kubijyanye na Wikipedia

Ubumuga bukomatanije ni igihe umuntu aba afite ubumuga burenze bumwe hari nk'ubumuga bwo kutabona, ubumuga bwo kutavuga ndetse n'ubumuga bwo kutumva.[1]

Uko bahanahana amakuru

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by'umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk'uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy'amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy'inyuma cy'ubwonko(Hypophysis).[2]

Kubera ko ibyo bice bibiri biba bidakora, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoresha ibimenyetso by'intoki n'ibiganza mu kuvugana, bakanakoresha umunwa bawunyegenyeza nk'abashaka kuvuga, ari amawi aba adasohoka, bakakoresha isura yabo yo mu maso. Iyo miterere ituma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagira umuco wabo nk'uko n'abavuga bisanzwe banumva bafite umuco wabo, ari nayo mpamvu ibyo byiciro byombi bitumvikana kuko buri kimwe gifite uko cyitwara.[2]

Umuryango w'abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda(RNADW), Ugaragaza ko imwe mu mico y'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ishingiye ku guhana amakuru cyangwa kuganira hagati yabo ubwabo, bakoresha ibimenyetso iyo hari urumuri. Ni ukuvuga ko amaso ari ingenzi cyane ku muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko gukoresha ibyo bimenyetso bigomba gukora ku manywa cg nijoro ariko habona. Igihe nta rumuri ruhari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, icyo gihe ntabwo baba barebana bivuzeko ko na byabimenyetso batashobora kubigaragarizanya, ubwo ntibabashe kumvikana, icyo gihe bigasaba ko baganira bakoranaho.[2]

ANDI MAKURU

[Hindura | hindura inkomoko]

(RNADW) Umuryango w'abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, bagaragaza ko bigorana cyane iyo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari kure ya mugenzi we, kuko icyo gihe bisaba ko afata nk'ibuye akamutera kugirango ahindukire barebane babone kuvugana hakoreshejwe bya bimenyetso, cyangwa kumumenaho amazi ngo ahindukire. Ubwo buryo ariko bukaba bufite ingaruka kuko iryo buye rishobora gukomeretsa uritewe cyangwa rigafata utariwe, gutera amazi umuntu nabwo ukamutosa nabyo bikaba bimubangamira.

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru n'ubusabane ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hifashishwa ikoranabuhanga rya telephone mu kwandikirana ubutumwa bugufi kuri telephone, cyangwa guhamagarana iyo ufite ubumuga bwo kutumva aba yimvisha kimwe mu gihande cy'umubiri we.[2]

Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu byoroheje ubuzima bw'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko babasha kwisomera ubutumwa bwakiriwe mu dusanduku twabo tw'ikoranabuhanga e-mail) no kubusubiza, no gukoresha imbuga nkoranyambaga bifashishije telephone zigezweho. Aba kandi bashobora no kwisomera inyandiko zisanzwe, kuko baba barize kuzisanisha n'ibimenyetso bishushanije bikoresha intoki n'ibiganza.[2]

Andi makuru wamenya kubafite ubumuga bukomatanije

[Hindura | hindura inkomoko]

MUSABYIMANA Joseph ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango w'abafite ubumuga bwo kutumva,kutavuga no kutabona, Yagaragaje impungenge zo kuba nta n'umwe mu bafite ubumuga bukomatanije mu Rwanda ubasha kwiga.[1]

Musabyimana yagaragaje ko mu ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe mu 2012 umubare w'abafite ubu bumuga utigeze ugaragara bikaba bishoboka ko ababufite bagiye babitiranya n'abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubwo kutumva no kutavuga. Ati "ni na byo turi gusaba Ikigo cy'ibarurishamibare kugira ngo mu ibarura rigiye gukorwa bazakore ku buryo tumenya imibare y'abafite ubu bumuga." Yanasabye Minisiteri y'uburezi gukora ibishoboka ngo abo bana na bo babone uburezi kuko bigaragara ko batigeze batekerezwaho naho Minisiteri y'ubuzima ayisaba gukora ubushakashatsi bujyanye n'ibitera ubumuga hirindwa ko ubumuga runaka bwabyara ubundi bitewe no kutitabwaho.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-bukomatanyije-baratabarizwa-mu-rwanda-nta-n-umwe-ukandagira-mu
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-uko-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-bahanahana-amakuru