Jump to content

Ubukorikori

Kubijyanye na Wikipedia

ABANYABUGENI N'ABANYABUKORIKORI

[Hindura | hindura inkomoko]

Abanyabugeni n'abanyabukorikori bakora ibihangano bijyanye n'umuco gakondo mu Rwanda .

Ibikoresho by'ubukorikori by'abanyarwanda byoherejwe n'abamisiyoneri i Vatikani mu 1925,

Kimwe mubukorikori bw'uRwanda

birimo kumurikwa mu ngoro ndanga murage ya Anima Mundi Ethonological Museum.

Abayobozi mu ihuriro mpuzamahanga ry’abanyabugeni n’abanyabukorikori bo muri Burkina Faso basuye abanyabugeni bo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kujya bitabira imurikagurisha ribera muri icyo gihugu kuko iyo abantu baje muri iryo murikagurisha baba bashaka ibintu byo mu Rwanda cyane.

Amakoperative y’abanyabukorikori n’abanyabugeni atandukanye akorera hirya no hino mu mujyi wa Kigali abo bashyitsi basuye tariki 27/01/2014 bakanayakangurira kuzitabira imurikagurisha ryo muri Burkina Faso babyishimiye ariko bagaragaza ikibazo cy’ubushobozi bucye basaba ko MNICOM na PSF byazabafasha.

Uwera Maryse wari uhagarariye MINICOM yavuze ko ibi ari ibintu byo kuzaganiraho hagati y’inzego bireba hakarebwa icyakorwa ariko kandi anibutsa aba banyabukorikori ko bakwiye gushyiraho akabo maze n’uwabafasha akagira aho ahera atari ukuvuga ngo bazategereza gukorerwa byose.Musanze.