Ubukomane bwa Nyakayaga
Ubukomane bwa Nyakayaga ni agace gakungahaye ku mateka y’ubworozi n’ingendo mu Rwanda rwo hambere. Gaherereye mu Mudugudu wa Bukomane, Akagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba. Aka gace kari ku nkengero z’aho Umutara wagabaniraga n’Ubuganza bwa Ruguru.[1][2]
Amateka n’akamaro
[Hindura | hindura inkomoko]Ubukomane bwa Nyakayaga bwamenyekanye cyane mbere y'umwaduko w’abazungu ndetse no ku ngoma ya gikoroni, nk’ahantu habereye ubworozi kubera ubwatsi bwiza bwahabonekaga byumwihariko ku misozi ya Kiburara na Nyakayaga. Ubu bwatsi bwatumaga abatunzi bo mu bice by’Ubuganza n’Umutara, ndetse no mu tundi duce nka Ndorwa, Bugesera, Gisaka, na Bwanacyambwe, bahakunda cyane kuko inka zabo zahabaga neza, zikabyara vuba, kandi zigakamwa amata y’amavuta menshi.[2][3]
Mu gihe amapfa yabaga yateye, aka gace kabaga ahantu hakururaga aborozi baturutse impande zose z’igihugu. Ibi byatewe n’ubwoko bw’ubwatsi bwahabonekaga burimo itete, umucaca, urukemba, inyovi, ivubwe, n’ishinge.[1][3]
Iriba rya Rwarukaza
[Hindura | hindura inkomoko]Mu misozi ya Nyakayaga, Gikoma, na Matare, hahoraga iriba rihiye ryitwaga Rwarukaza. Rikaba ryari iriba rizwi cyane mu bworozi kuko inka zanywaga ku mazi yaryo zahakaga cyane n’iyo ubwatsi bwabaga bwabaye buke. Bitewe n’uko ayo makera yafatwaga nk’isoko y’uburumbuke bw’inka, benshi mu batunzi bahitaga baguma i Nyakayaga, bamwe bagatura burundu.
Nubwo iriba rya Rwarukaza rikiri aho ryahoze, ubu ntirigikoreshwa mu bworozi kuko amazi yaryo agenerwa ubuhinzi bw’umuceri mu bishanga bya Rwagitima na Ntende.[1][2][3]
Inyandiko zifashishijwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
- ↑ 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amateka-y-ubukomane-bwa-nyakayaga
- ↑ 3.0 3.1 3.2 http://www.rwanda.shafaqna.com/EN/AL/329745