Ubuhinzi bw'imbuto

Kubijyanye na Wikipedia
Imbuto mu Rwanda

Gutoranya Imbuto[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhinzi
Ubuhinzi bw'imbuto

Ikigo gitoranya imbuto zivanze, biturutse ku moko atandukanye bahuje, bakazihunika iminsi iri hagati ya 25 na 35 bitewe n’ubwoko bwa buri mbuto. Hagati aho ubutaka buba bwatunganyijwe kugira ngo izo mbuto zizahite ziterwa, kandi ubwo butaka bukagomba kuba burimo ifumbire ihagije n’uburyo bwo kuhira buhoraho. izi mbuto zihita ziterwa muri ubwo butaka hubahirijwe intera hagati ya buri rubuto n’urundi. Muri iki gihe kandi birinda guteramo imiti yica udukoko kugira ngo itangiza ifumbire cyangwa uburyo bwo kuhira. Iyi mirima kandi iba itwikirijwe n’amahema y’umweru kugira ngo imyaka itazahura n’umwuka wo hanze ukayihumanya. Hagati ya buri rubuto n’urundi haba harimo santimetero ziri hagati ya 40 na 60.[1]

Umusaruro w'Imbuto

Imbuto zitabwaho[hindura | hindura inkomoko]

Ibifashisha imigozi kugira ngo imyaka izayuririreho ikura. Mu bwoko bw’imboga nyinshi zihahingwa harimo amashu, ibitunguru, inyanya na Puwavuro. Ati “Dufite amoko abiri y’inyanya duhinga, hari inyanya nto zimara amezi umunani, hakaba n’izindi duhinga zikunda kwifashishwa mu gukora salade.”Ikindi gitangaje ni uko umuhinzi uhinze ibiti byeraho puwavuro ashobora gusarura ibiro bigera mu bihumbi 50 byazo. iheruka yatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO) yagaragaje ko umusaruro ugera kuri 40% wangirikira mu murima mu gihe cy’isaruro na nyuma yaryo.

Mu Rwanda ho, ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko hagati ya 20% na 40% by’umusaruro wangirika bitewe no kutigengesera mu kuwusarura. Uwiringiyimana unafite inshingano zo gukurikirana uburyo imyaka yera neza muri iki kigo, avuga ko isarura riba rikenewe ibintu byinshi. Ati “Hari ibikoresho byabugenewe bikenerwa kugira ngo umusaruro utangirikira mu isarura. Ikindi imbuto n’imboga biba bikenewe guhita bikoreshwa kugira ngo bitangirikira mu bubiko.[1]

UMUSARURO[hindura | hindura inkomoko]

imbuto n’imboga ari imyaka igira amafaranga iyo wayifashe neza kuko mu mezi abiri ashize binjize miliyoni 8Frw mu isarura rimwe. Avuga ko banatangiye kwakira abahinzi bo hirya no hino mu gihugu baza kwiga uko bakora ubuhinzi bwa kijyambere.

Kugira ngo umuhinzi abe afite ihema rimwe ryujuje ibisabwa, birimo umurima utunganyije n’uburyo bwo kuhira bimutwara miliyoni 5Frw kadi bikaba bishobora kumara imyaka igera kuri 20. Imboga n’imbuto biri mu byoherezwa hanze cyane, kuko mu mwaka ushize mu Rwanda hari kompanyi eshanu zohereza hanze imboga n’imbuto ugereranyije n’ebyiri zariho mu 2014.[1]

Banki y'ubuhinzi

Ikigega mpuzamahanga cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga,The United States Agency for International Development (USAID) cyateganyije miliyoni 14.8$ yo gufasha abahinzi mu Rwanda harimo n’abahinga imboga n’imbuto kunoza ubuhinzi bugamije isoko. Ni umushinga bise Kungahara Wagura Amasoko, Feed the Future Rwanda, ukazashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu. Hari ikindi gice  kingana na miliyoni 300$ cyagenewe kuzashorwa mu mishinga mishya y’ubuhinzi bugezweho buzibanda ku ikawa, icyayi, imboga n’imbuto n’ibimera by’ibirungo(spices). Muri cyo kandi hari ayagenewe guteza imbere ubworozi butanga umukamo ufatika.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizagirwamo uruhare n’inzego za Leta, abikorera ku giti cyabo n’imwe mu miryango itagengwa na Leta, intego ikazaba ari ugutuma buri gice kigize imibereho y’igihugu kisanga muri iki gikorwa kigamije kunoza ubuhinzi bw’u Rwanda.Uwari uhagarariye Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ubwo uriya mushinga watangazwaga witwa Jonathan Kamin yavuze ko bagamije gufasha u Rwanda kugera byibura kuri 12%  by’intego rwihaye mu kuzamura ubuhinzi bwarwo. Iri zamuka rizafasha u Rwanda kuzamura ubuhinzi bwarwo ku kigero kiri hagati ya 50 na 75% by’intego rwihaye mu rwego rw’ubuhinzi.[1]

Imbogamizi ku buhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda ubutaka buhingwa bungana na hegitari miliyoni1.4. Ubutaka bwabaruwe ko ari bwo bwuhirwa bungana na hegitari 66,840.5 nk’uko bigaragara muri raporo y’imikoreshereze y’ubutaka yasohotse hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021. Ikindi ni uko 30% by’ubutaka bw’u Rwanda ari bwo bukorerwaho ubuhinzi bukoresha imashini, ubwo bita mechanized agriculture. Hagati aho hari ibindi bihugu bikorana n’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo ni Israel, u Buyapani, Maroc, u Bufaransa n’ibindi. N’ubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifite amazi menshi kubera ibiyaga, inzuzi n’imigezi, abahinzi baracyahinga bitegereje ko imvura igwa. Ibi bituma hari benshi bateza uko bikwiye kandi henshi ibihembwe by’ihinga ntibirenga bibiri kuko hari igice impeshyi ibuza abantu guhinga. Ubuhanga mu kuhira ahantu hahanamye nabwo ntiburatangira mu Rwanda bityo igice kinini cyarwo kigahora gihanze ikirere amaso ngo azagihe imvura. Ku rundi ruhare ariko, ni ngombwa ko amazi y’imigezi n’inzuzi z’u Rwanda arindwa guhumana  kuko nk’uko raporo yitwa Annual Water Status 2016-2017 yabitangaje, hari byinshi bikiyanduza.[2]

Ibyo birimo amazi ava mu ngo cyangwa mu bigo runaka yanduye akoherezwa mu migezi n’inzuzi, amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura agakundukana imyanda yose akayisuka mu migezi n’inzuzi n’ibindi birimo kujugunya mu mazi imyanda itabora. Iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku mashyamba n’amazi( Rwanda Water and Forestry Authority) gifatanyije n’ikindi kigo kitwa Water For Growth Rwanda.[2][3][4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-imbuto-u-rwanda-rufatanyije-na-isiraheli-buzagabanya-izatumizwaga-hanze
  2. 2.0 2.1 https://kiny.taarifa.rw/ubuhinzi-bw-imboga-nimbuto-bugamije-isoko-mpuzamahanga-bugiye-kongererwa-agaciro/
  3. https://www.youtube.com/watch?v=q-pgSnAV1L8
  4. https://igihe.com/ubukungu/article/hakenewe-asaga-miliyoni-720-frw-kuzamura-ubuhinzi-bw-imbuto-n-imboga