Ubucuzi m' u Rwanda
Inganda z'ibikoresho by'intambara m' u Rwanda rwo hambere
[Hindura | hindura inkomoko]Mu mateka, Abanyarwanda bamye ari indwanyi n'abakogota b'umuheto mu buryo budasubirwaho ku buryo muri aka karere nta ngabo z'ibindi bihugu zapfaga kubisukira. Baribafite ubuhanga bwo kwiremera imyitozo njyarugamba bakayitoza nta wundi bakeneye uyibatoza.
Ubwo buhanga bwo kurwana, bwagendanaga no kugira ubuhanga bwo kurema ibikoresho by'intambara by'ingeri zitandukanye no kubicura, birimo amacumu, imyambi, imiheto, ingabo, inkota n'ibindi. Byose bikagira ingeri zitandukanye bitewe n'uko bashaka kuzitwara ku rugamba.[1]
Hari nk'amacumu bateraga umwanzi ryamwinjiramo rikamutera ubumara buhita bumuhitana, hakaba n'amacumu bacuraga uwo bariteye kuryikuramo ntibishoboke kuku n'ubundi ryahitaga rishishimura inyama zo mu nda.[1]
U Rwanda rwagize amacuriro menshi yacurirwagamo amacumu yo kwagura u Rwanda, ayamenyekanye cyane ni atatu. Hari Uruganda rw' i Gacuriro rwari ruherereye mu Bwanacyambwe, ari nayo nkomoko y'iryo zina.[1]
Kugeze ubu ni mu Kagali ka Gacuriro mu Murenjye wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo. Ni rumwe mu nganda za kera na kare, kuko rwahanzwe n'Umwami w'u Rwanda Kigeli Mukobanya ahasaga mu wa 1378, ubwo yari amaze kwigarurira u Bwanacyambwe bwa Nkuba ya Nyabakonjo.[1]
Nubwo mbere ye habagaho ubucuzi bw'ibintu bitandukanye birimo n'intwaro zo ku rugamba, ariko byakorwaga mu kajagari buri wese mu bari bagize Abanyabyuma b'ibwami bari bakuriwe n'Umwiru-mucuzi, babikoraga buri umwe ukwe bakazahuza ibyo bacuze nyuma babikuye mu baturage bari inzobere muri uwo mwuga.[1]
Urundi ruganda ni urw' i Shango. Cyilima Rujugira yarushinze ahasaga mu wa 1694, aho rwari rwubatswe, kuri ubu niho habarizwa mu mudugudu wa Kabeza mu Kagari Ka Shango mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo hafi y' amashuri abanza ya Shango.[1]
Urundi ruganda ni urwo ku Ruganda rwubatswe ku ngoma ya Rwabugili ahasaga mu wa 1867, ubwo yari atangiye guhangana n' ibitero yagabaga mu bihugu by'ibyurengerazuba bw' u Rwanda. Uru ruganda rwari ruri mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe kuri ubu, ari naho gakura iryo zina , kuko hari uruganda rucurirwamo amacumu yo kwagura u Rwanda.[1]
Mu ntwaro zamenyekanye zacurirwaga i Rwanda mu gukungahara ku bikoresho by' intambara, harimo imyambi, amacumu, ingabo, n' imiheto. Ni ho kandi hakomeje kwamamazwa imiheto yitirwaga ubukomere bwayo n' ibiti yaramvuwemo nk' imiheto y' ibihekane yari ikabije kurekera umwambi ukagera kure cyane kandi ikaramba, imiheto y' imikore bitaga Impangare, imiheto y'Imironko, imiheto y' Inkwaya, imiheto y' Urukurazo n' iyindi.[1]
Imyambi ni igikoresho cy' intambara bambikaga mu muheto, bagafora ubundi bakarasa umwanzi. Bumwe mu bwoko bw' imyambi yabonekaga m' u Rwanda harimo Imigano, Imigera, Impiru, Ingobe, Amabano, Urukurazo, Intanage, Ingorore, n' iyindi. Imyambi yabaga icuzwe mu byuma igakwikirwa mu biti.[1]
Mu bwoko bw'amacumu yakoreshwaga mu Rwanda harimo Injunga, Imitsakura, Amashongoro, Iminembwe, Imitari, Amakuzu, Iminega, Indekwe n'ayandi. Amacumu yabaga acuzwe mu cyuma kuva hasi kugera hejuru.[1]
Ingabo igikoresho cy' intambara yabaga ari yo gukinga amacumu n' imyambi by' umwanzi yabaga yohereje. Mu ngabo zakorerwaga mu Rwanda harimo ingabo y' Isuri, Urubega , Impenzi, Inkuku n' izindi.[1]
Umunyarwnda wajyaga ku rugamba, yagombaga kuba yikwije ibi bikoresho byose, kugira ngo abashe guhangana n' umwanzi. Ikindi bagiraga nk' igikoresho cy' intambara, ni inkota yabafashaga guhorahoza umwanzi babaga bamaze kwica ariko atararekana.[1]
Shakira hano