Jump to content

Ubucuzi

Kubijyanye na Wikipedia
gucura

Ubucuzi mu Rwanda ni umwuga wo h'ambere mu Rwanda rwa kera, aho wari ufatiye runini abanyarwanda, kuko ni wo wabafashaga kukona ibikoresho byinshi bitandukanye nk’ibyo mu buhinzi n’ubworozi, ibikoresho byo mu ntambara .[1]

Abanyarwanda bifashishaga ibyuma bakuraga mu butare bw’amabuye, bacaniraga bugashya bukaba igikoma gitetema ari nacyo bahinduragamo ibyuma bashaka. Rero uburyo buryo bakoreshaga ahanini ni bwo bitaga guteka ubutare .Bimwe mu bikoresho bacuraga harimo Imyambi, amacumu, amasuka, imihoro, inyundo, inkota, ibyuma, imitarimba, imiringa yo kwambara, amayugi .[1]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/umuco/ubugeni/article/imyuga-yacwekereye-kandi-yarafashaga-abanyarwanda-ba-kera-kwirwanaho