Jump to content

Ubucuruzi mu rubyiruko

Kubijyanye na Wikipedia

UBUCURUZI MU RUBYIRUKO.

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi ni igikorwa cyo guhererekanya ibicuruzwa cyangwa serivisi hagati y’abantu, amasosiyete, cyangwa ibihugu hagamijwe inyungu. Mu Rwanda rero urubyiruko rwinshi mu rwego rwo kwiteza imbere benshi bishoye mu bucuruzi. Ubucuruzi bushobora gukorwa mu buryo butandukanye, harimo:

Ubucuruzi bw’imbere mu gihugu: ubu ni ubwoko bw' ubucuruzi bukorerwa imbere mu gihugu hagati y' abantu cyangwa ibigo.

Ubucuruzi mpuzamahanga: ubu ni ubwoko bw' ubucuruzi bukererwa hagati y' abantu cyangwa ibigo gusa muu bihugu bitandukanye.

Ubucuruzi butemewe (black market): ubu ni ubwoko bw' ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe n' amtegeko urugero bacuruza ibicuruzwa bitemewe cyangwa bacuruza ibicuruzwa banyujije mu nzira zitemewe.

Ubucuruzi rero ni inkingi ikomeye mu bukungu kuko bugira uruhare mu kuzamura iterambere ry'igihugu, guteza imbere ishoramari, no guha abantu akazi.

AKAMARO K' UBUCURUZI.

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubucuruzi bufite umumaro munini mu iterambere ry' igihugu cyacu cyane cyane muryu bukungu bwacu.

1. Guteza imbere ubukungu

2. Gutanga imirimo

3. Guteza imbere inganda n’ubuhinzi

4. Kuzamura urwego rw’ibicuruzwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga

Ndetse n' ibindi byinshi.

Gusa nubwo hari ingaruka nziza bigira harimo n' ingaruka mbi harimo:

1. Kureka ishuri.

2. Kwinjira mu bucuruzi butemewe.

3. Gushyira imbere amafaranga kurusha ubuzima bwiza.

Aha ni urubyiruko rwiyemeje kwikorera ubucuruzi buciriritse.

7. Gukoresha nabi amafaranga.