Jump to content

URANTOKOZA

Kubijyanye na Wikipedia

Gasigwa Léopold Umwanditsi akaba n’umuyobozi wa Filime mpamo, yamuritse filime yise “Urantokoza” yerekana uburyo abagore n’abana bishwe urubozo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Nk’umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gasigwa Leopold, muri iyi filime ye imara isaha n’iminota 20, yagerageje gukusanya ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo Interahamwe zagiye zifata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse zijungunya abana mu byobo babatemye bamwe bagihumeka.[1]

Urantokoza” igizwe n’ubuhamya butandukanye bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze muri iyo nzira y’umusaraba, bamwe mu bayikoze barimo ahanini abayobozi bo nzego z’ibanze, abaturage basanzwe, na bamwe mu ngabo zabohoye igihugu. Abo bose bafite ubuhamya bufatika cyane ndetse bukora ku mutima w’umuntu uwufite kandi utakwishimira na busa Jenoside aho iva ikanagera.

Mu buhamya bw’abo bahoze ari abayobozi bibanze muri Leta y’abicanyi bavuga ko mu gihe barimo bica abantu, bumvaga bari mu murongo mwiza ngo kuko babwirwaga ko mu gihe batarwanyije Inkotanyi zizabica....[2]

“Urantokoza” igamije kugaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye cyane abana n’abagore, izamurikwa kumugaragaro bwa mbere ku itariki ya 4 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Kigali.

Muri iyi filime abantu batandukanye batangamo ubuhamya, bagaragaza ibihe bikomeye bagiye banyuramo, abandi bakerekana uruhare rukomeye Inkotanyi zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.[3]

  1. https://panorama.rw/urantokoza-filime-mpamo-igaragaza-uburyo-abana-nabagore-bishwe-urubozo-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  2. https://panorama.rw/urantokoza-filime-mpamo-igaragaza-uburyo-abana-nabagore-bishwe-urubozo-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  3. https://igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/ibikubiye-muri-urantokoza-filime-ivuga-ku-nzira-y-inzitane-abatutsi-banyuzemo#:~:text=Muri%20iyi%20filime%20abantu%20batandukanye%20batangamo%20ubuhamya%2C%20bagaragaza%20ibihe%20bikomeye%20bagiye%20banyuramo%2C%20abandi%20bakerekana%20uruhare%20rukomeye%20Inkotanyi%20zagize%20mu%20guhagarika%20Jenoside%20yakorewe%20Abatutsi%20mu%201994.