Jump to content

UMUSOZI WA HURO

Kubijyanye na Wikipedia

UMUSOZI WA HURO: ni umusozi uherereye mu karere ka Gakenke,uri mumudugudu wa Huro, akagari ka Gakenke,umurenge wa Muhondo. kera hahoze hitwa I Bumbog mu karere ka Gakenke .Aka gace ka Huro,amateka agaragaza ko umurwa wa abanyamihango b'umuganura bitwaga

abiru bo kwa myaka bari bashinzwe gutegura imbuto arizo aamasaka n'uburo.aha i huro hahurizwaga imbuto zarobanuwe neza kandi zizira icyasha zikoherezwa ibwami gukoreshwa mu mihango y'umuganura ,ari naho havuye imvugo yakwirakwiye mu Rwanda ngo '' ihuriro ni I HURO ''.bashakaga kuvuga yuko abazanye imbuto n'abazijyanye bahurira I Huro.

Mudahinyuka Paulin w’imyaka 78, uri mu basaza batuye i Huro, yavuze ko mu gihe cyo gutoranya imbuto babyitagaho kandi nta mugore wari wemerewe gukora mu mbuto ngo atayanduza bitewe no gutinya ko yazakoramo ari mu gihe cy’imihango abakera bafataga nk’igihe cyanduye.

Ati “Bakoraga uko bashoboye bakarobanura imbuto nziza itarangiritse izabasha kumera bitagoranye, kandi abagore bari babujijwe gukorakora iyo mbuto ngo itazagenda yarangiritse, ndetse n’abagabo ntibakoreshagamo intoki, ahubwo bakoresha agati bitaga ‘isando’, birinda kuyangiza.”

Iyi mbuto yajyaga ibwami iherekejwe n’ingoma n’inzoga z’imitsama zateguwe, kugira ngo bimurikirwe Umwami, abiheshe umugisha.

Mudahinyuka, yakomeje avuga ko Umwami yazaga ari kumwe n’umuganuza mukuru bagashyira intoki mu gitenga (ikibo kinini), cyuzuye imbuto maze zigasesekara ku butaka, ubwo “umwami akaba atanze imbuto kuko isesekaye ku butaka bw’u Rwanda.”

Kimwe mu bimenyetso bikiranga amateka ya Huro twavugamo Ivubiro ryahashyizwe n'umuvubyi witwaga Minyaruko wa Nyamikenke.wari umutware w'ubusigi mu kinyejana cya cumi na gatandatu(16)abisabwe na Ruganzu II ndori.[1][2]nan'uyu munsi hakaba hakiri ikibinsi kiri mu gihuru kirimo amazi.Iri vubiro ryifashishwaga n'Abiru b'Abahinzi bo kwa Myaka bapima imvura kugirango bamenye niba izagwa vuba cyangwa izatinda maze babona izatinda bakihutira kubimenyesha Umwami nuko nawe agashaka uburyo ayivubisha vuba.

kandi mubindi bice by'amateka biri muri Gakenke twavugamo umusozi wa Kabuye ahari iriba rya Nyirarucyaba n'Ubuvumo bw'Umwami,hari kandi i Mbirima ya Matovu mu murenge wa Coko ahari amateka y'Abami;lbuye rya Bajyejye riri muri santere ya Gakenke,n'ahandi.

  1. https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/gakenke-umusozi-wa-huro
  2. https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/gakenke-umusozi-wa-huro