Jump to content

UMUSHINGA WAMIRIYALI21 FRWA WAHINDUYE UBUHINZI MUKAREREKA RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Abahinzi bo mu bishanga byo mu Karere ka Rwamagana Birimo Kamuzinzi Cyaruhogo Gahoko Rugende bamaze gukuba kabiri umusaruro w’umuceli, nyuma yo kwegerezwa uburyo bugezweho butuma bahinga igihe cyose, nta bwoba ko impeshyi ishobora gutuma batabona amazi ahagije.

Ni igikorwa cyashobotse kubera umushinga WAMCAB, wavuguruye ibyuzi bifata amazi (dams) wubaka n’ikindi gishya, ukora n’imiyoboro igeza ayo mazi mu byanya byuhirwa bya Bugugu, Cyimpima, Gashara na Cyaruhogo.

Watangiye muri Werurwe 2019, ukazamara imyaka itandatu kugeza mu 2025 ku nkunga y’Ikigega cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga, JICA.

Mukashema Olive ahinga muri koperative ikorera mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mukarereka Rwamagan, cyahozemo icyuzi cyubatswe n’Abashinwa mu myaka ya 1980, kikaza gusibama.Ati “Mbere ntabwo wabaga ufite icyizere ko umusaruro w’impeshyi uzawubona, ariko ubu ugeze mu mirima, amazi arahari. Iyo uhinga rero uba ufite icyizere ko amazi azaboneka. Icya mbere twongereye ubuso duhinga kubera ko dufite icyizere ko amazi ahari, kandi iyo wongereye ubuso, ifumbire ihari, umusaruro uraboneka.”

Mukashema avuga ko mbere yahingaga ubutaka bwa are 50, ubu ageze kuri hegitari imwe kubera ko amazi ashobora kugera mu butaka bwe bwose.

Yakomeje ati “Nyuma yo guhinga hegitari nabashije kwiyubakiramo inzu hano mu mujyi wa Rwmaganaa, ariko mbere nari nkikodesha. Nibura ubu nsarura toni esheshatu kuri hegitari, ku buryo nakuyemo nibura miliyoni 2.4 Frw. Mbere nakuragamo nibura miliyoni 1.2 Frw, havamo ibya koperative n’ifumbire ugasanga hari igihe nsigaranye amafaranga atazavamo igishoro cy’ubutaha.”

AMASHAKIRO[1]

  1. https://kiny.taarifa.rw/umushinga-wa-miliyari-21-frw-wahinduye-ubuhinzi-i-rwamagana/