Jump to content

UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’ABAFITE UBURENGANZIRA KU BUTAKA

Kubijyanye na Wikipedia

UBURENGANZIRA  

[Hindura | hindura inkomoko]

Atabangamiye amategeko y‟imiturire n‟ay‟imitunganyirize rusange n‟imikoreshereze y‟ubutaka, nyir‟ubutaka afite uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwe mu buryo bwubahiriza amategeko, ariko nta burenganzira na buke afite ku mabuye y‟agaciro no ku wundi mutungo kamere biri munsi y‟ubutaka bwe; ni ibya Leta. Icyakora yemererwa mbere y‟abandi mu kubona uburenganzira bwo kubicukura iyo abisabye kandi abishoboye. Leta yishingira ko nyir‟ubutaka abutunga mu mudendezo kandi ikamurinda kubwamburwa ku maherere, bwaba bwose cyangwa se igice cyabwo. Inyubako zose, ibihingwa n‟ibikorwa biri ku butaka byitwa ko byakozwe na nyir‟ubwo butaka ku mafaranga ye cyangwa ku bundi buryo kandi ko ari ibye mu gihe nta kindi kimenyetso kiboneka cyo kubivuguruza. Icyakora, ibyo ntibibuza ko undi muntu ashobora kugira umutungo w‟inyubako, uw‟ibihingwa cyangwa uw‟ibindi bikorwa ku butaka bw‟abandi mu buryo buteganywa n‟amategeko.

Iyo ibyubatswe cyangwa ibihingwa byakozwe n‟umuntu ku butaka butari ubwe ku buryo butemewe n‟amategeko, nyir‟ubutaka afite uburenganzira bwo gusaba ko uwabikoze abikuraho, bitabujije ko nyir‟ubutaka yahabwa indishyi mbonezamusaruro mu gihe hari icyo byamwangirije. Niba nyir‟ubutaka yiyemeje kugumana izo nyubako cyangwa ibyo bihingwa, agomba kuriha igiciro cyabyo cyose.  

[1]

Amasezerano yo guha abantu uburenganzira ku butaka ateganya ibigomba kuzuzwa byihariye byerekeranye no kubufata neza no kububyaza umusaruro hakurikijwe icyo bugenewe gukoreshwa. Uretse igihe bigaragara ko ari ngombwa, nyir‟ubutaka ntagomba kubangamira uburenganzira bw‟abandi. Bityo ntashobora nko: 1° kwima abaturanyi be inzira igera mu kwabo mu gihe nta handi bashobora kunyura ; 2° kubuza ko amazi ku bwa kamere anyura mu butaka bwe avuye mu bw‟abandi buri haruguru y‟ubwe; 3° kubuza abandi kuvoma ku iriba riri ku butaka bwe, keretse ashoboye kwerekana ko iryo riba ari we ubwe waryicukuriye cyangwa waryiyubakishirije. Umuntu wese ku giti cye, utunze ubutaka, agomba kubukoresha mu buryo bwongera agaciro kabwo akurikije kamere yabwo n‟icyo bwagenewe kandi umuntu wese ukoresha ubutaka bw‟undi, yaba ashingiye ku masezerano yagiranye na nyirabwo cyangwa se yaba yarabutijwe ku buryo bwemewe n‟amategeko, ategetswe kubufata neza no kububyaza umusaruro.

Bwitwa ko bufashwe neza kandi ko bubyazwa umusaruro, ubutaka bwatunganyijwe buriho ibihingwa cyangwa inyubako, uburiho amashyamba ku buryo butangiza ibidukikije, ubuhinge bwateguriwe guterwamo imyaka, ubutaka bumaze gusarurwamo imyaka bwarajwe mu gihe kitarenze imyaka itatu (3), ubumaze gusarurwamo imyaka, kimwe n‟inzuri abantu baragiramo amatungo akwiriye haba ku giti cyabo, haba mu mashyirahamwe cyangwa se imiryango ifite ubuzima gatozi.

Ntibushobora kwitwa ko bufashwe neza kandi bubyazwa umusaruro: 1° ubutaka butarinzwe isuri; 2° ubutaka bwagenewe guhingwa, butarimo imyaka cyangwa ibindi bihingwa nibura kugeza kuri kimwe cya kabiri (½) cy‟ubuso bwabwo ; 3° ubutaka bwagenewe urwuri, butaragirwamo amatungo mu buryo bukwiye cyangwa se budateyeho ubwatsi bw‟amatungo kugeza nibura kuri kimwe cya kabiri (½) cy‟ubuso bwabwo; 4° ubutaka bwagenewe inyubako izo ari zo zose, ariko izo nyubako zikaba zitarubatswe mu gihe giteganyijwe n‟amategeko;

5° ubutaka bwagenewe ibikorwa bitagamije inyungu, ariko hagashira        imyaka itatu    (3)       ibyo    bikorwa bitaratangira.

Gutera imbago, kuzungurutsa inkuta cyangwa uruzitiro ubutaka, ubwabyo byonyine ntibyitwa ko ari ukubufata neza ku buryo buhagije no kububyaza umusaruro ugaragara. Nyir‟ubutaka ntashobora kubuza ibikorwa mu kuzimu cyangwa hejuru mu kirere cy‟ubutaka bwe bigamije inyungu rusange. Iyo ibyo bikorwa bimuteye igihombo abibonera indishyi ikwiye. Nyir‟ubutaka afite inshingano yo gutanga umusoro w‟ubutaka ugenwa n‟itegeko ryihariye.

ubutaka
  1. UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’ABAFITE UBURENGANZIRA KU BUTAKA