UBUHINZI BW'ABETERAVE
Beterave ni igihingwa kibarirwa mu binyabijumba nubwo ubusanzwe ari uruboga.kuri beterave itukura ikunze guhingwa mu Rwanda,ari nayo iyi nkuru y'ibandaho,[1]
igice cyo hasi cyangwa se ikijumba cyayo ni cyo kiribwa,mugihe hari n'ubundi bwoko bwa beterave buribwa amababi gusa.
Muri rusange beterave n'igihingwa kitagoye gihinga kuko ntigikenera ubutaka bunini cyane,zahingwa no mumurima muto,n'umuntu ashobora
no kugihinga mu karima k'igikoni.
Abashakashatsi bavugako beterave ikunda icyirere cyidashyuha cyane ngo ikunda ahantu hari igipimo cy'ubushyuhe kiri hagati ya 15-23c(degree),
kugirango ikure neza.gusa na none y'ihanganira ubushyuhe ugereranyije na karoti,kandi ikunda cyane ubutaka bw'umusenyi cyane kurusha


ubutaka bw'inombe,ikanihanganira ubutaka busharira butarengeje gatandatu(6).[2] beterave z'itangira kwera nyuma y'amezi atatu zitewe,nyuma umuntu akajya azisarura akurikije izo akeneye, kuko zibikika nez iyo ziri mu butaka zifite amababi yazo kurusha kuzikurira rimwe umuntu akazibika munzu cyangwa muri firigo. gusarura beterave bisabakubikora neza umuntu yirinda kuzikomeretsa kuko ngo bizangiza vuba. ikindi iyo umuntu asarura beterav mu gihe cy'izuba ubutaka bukomeye agomba kubanza akazisukaho amazi kugirango ubutaka bworohe abashe kuzisarura neza. iyo umuntu asarura beterave akataho amababi akayasiga mu murima,bikazaba ifumbire[3].